Mohamed
Salah wari umaze imyaka icyenda ari rutahizamu ngenderwaho muri Liverpool,
yatangaje ko azatandukana na yo nyuma y’uyu mwaka w’imikino wa 2025/26.
Kuri uyu wa
Kabiri, tariki ya 24 Werurwe 2026, ni bwo uyu mukinnyi yifashishije imbuga
nkoranyambaga ze, agenera ubutumwa bwihariye kuri buri wese babanye muri iyi
kipe.
Yagize ati
“Nsuhuje uri wese, birumvikana umunsi wageze. Iki ni igice cya mbere cyo kubasezeraho.
Nzasohoka muri Liverpool mu mpera z’uyu mwaka w’imikino. Ndashaka gutangira
mvuga nti ntabwo nabumvisha uko iyi kipe yari indimo, umujyi, abantu, ni kimwe
mu bigize ubuzima bwanjye.”
“Liverpool
ntabwo ari ikipe gusa, ni urukundo, ni amateka, ni ibyiyumviro. Ntabwo nabona
uko mbisobanurira umuntu utayirimo. Nishimanye na yo, twatwaranye ibikombe
bikomeye, kandi twafatanyije kurwana urugamba mu bihe bikomeye twarimo.”
Mohamed
Salah yongeyeho ko ashimira ikipe n’abayirimo bose, by’umwihariko abakinnyi
babanye n’abo bari kumwe ubu, ababwira ko Liverpool azahora ari mu rugo kuko
yeretswe urukundi na buri wese.
Uyu mukinnyi
ukomoka mu Misiri, yageze muri iyi kipe yo mu Bwongerezamu 2017, afatanya na yo
gukora amateka atandukanye mu mupira w’amaguru.
Ari kumwe na
yo yatsinze ibitego 255 mu mikino 435 yayikiniye, bimushyira mu bakinnyi batatu
batsindiye iyi kipe ibitego byinshi. Ibi byatumye ahabwa ibihembo by’umukinnyi
watsinze ibitego byinshi muri Shampiyona y’u Bwongerezainshuro enye.
Salah
w’imyaka 30 yafashije Liverpool gutwara ibikombe bibiri bya Shampiyona y’u
Bwongereza, kimwe cya UEFA Champions League, bibiri bya Carabao Cups, kimwe cya
FIFA Club World Cup, kimwe cya UEFA Super Cup, kimwe cya FA Cup na kimwe cya FA
Community Shield.
Mu 2023,
yatangiye kunuganugwa n’amakipe yo muri Arabie Saoudite, harimo na Al Ittihad
yifuje kumutangaho agera kuri miliyoni 266$, ariko yanga kuva mu Bwongereza
yongera amasezerano yari kuzarangira nyuma ya 2026/27
Like This Post? Related Posts