• Amakuru / MU-RWANDA


Urukiko Rukuru rwa Kigali rwemeje burundu igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2,000,000 Frw) byari byarahanishijwe umunyamideli Turahirwa Moses. Iki cyemezo cyatangajwe ku wa 30 Werurwe 2026, gishimangira imyanzuro yari yafashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo mu 2024.

Turahirwa yari yarahamijwe ibyaha birimo gukoresha ibiyobyabwenge no gukoresha inyandiko mpimbano, ariko aza kujuririra asaba ko igihano cye cyagabanywa cyangwa kigahindurwa igisubitse. Icyakora, urukiko rusesengura ubujurire bwe rwasanze nta mpamvu zihagije zatuma gihindurwa, rutesha agaciro ibyo yasabaga.

Icyemezo cy’urukiko gisobanuye ko agomba kurangiza igifungo cy’imyaka itatu, kikiyongera ku kindi cy’umwaka umwe yari asanzwe arimo kurangiza, na cyo cyari gifitanye isano n’ibiyobyabwenge. Biteganyijwe ko icyo gihano cy’umwaka umwe kirangira muri Mata 2026, bivuze ko azahita atangira kubarirwa ku kindi cy’imyaka itatu.

Mu iburanisha ry’ubujurire ryabaye ku wa 16 Werurwe 2026, Turahirwa yagaragaje ko hari intambwe amaze gutera mu kwikosora, asaba urukiko kumugirira imbabazi rukamugenera igihano gisubitse kugira ngo akomeze gukurikiranwa ari hanze. Yavuze ko zimwe mu nshuro yakoresheje ibiyobyabwenge byabereye mu mahanga, mu bihugu nk’u Butaliyani na Kenya, aho ikoreshwa ry’urumogi ryemewe cyangwa ridakurikiranwa cyane.

Yongeyeho ko nyuma y’ibi yabonye ubufasha bw’abaganga ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, anagaragaza ko akomeje gahunda yo kwivuza.

Ku cyaha cy’inyandiko mpimbano, Turahirwa yasobanuye ko ibyabaye byaturutse ku ifoto ya pasiporo yahinduye akoresheje porogaramu zihindura amafoto, agakuramo amakuru arimo itariki y’amavuko, nimero ya pasiporo n’igitsina. Iyo foto yayishyize ku mbuga nkoranyambaga iriho ubutumwa bwumvikanishaga ko yahinduye igitsina ku byangombwa bye.

Yavuze ko icyo gikorwa cyari urwenya rwo ku mbuga nkoranyambaga, kandi ko nta handi iyo foto yigeze ikoreshwa nk’inyandiko yemewe n’amategeko.

Ubwunganizi bwe bwashimangiye ko akomeje kwitabwaho n’abaganga, ndetse umuryango we witeguye kumufasha gukomeza kwivuza no kwisubiraho, busaba ko yagenerwa igihano gisubitse.

Icyakora, Ubushinjacyaha bwaburanye bugaragaza ko imyitwarire ya Turahirwa igaragaza ko yakomeje gukora ibyaha n’igihe yari atangiye gukurikiranwa, bityo ko nta mpamvu yatuma yoroherezwa. Bwongeyeho ko guhindura amakuru ari ku nyandiko zemewe n’amategeko, n’iyo byaba ari ku ifoto yayo gusa, ari icyaha cyo guhimba inyandiko kuko bishobora kuyobya abantu no gutesha agaciro inyandiko za Leta.

Urukiko rwemeje ko ibyo Ubushinjacyaha bwagaragaje bifite ishingiro, rufata umwanzuro wo gushimangira igihano cyari cyaraciwe, rutesha agaciro ubujurire bwa Turahirwa.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments