Mu
gihe ikibazo cy’ubuvuzi bw’amatungo gikomeje kuba ingorabahizi kubera ibiciro
biri hejuru, abaturage bo mu Karere ka Kayonza bafashe iya mbere batangiza
ubwisungane mu kuvuza amatungo yabo, buzwi nka “mituweli y’amatungo”.
Iyi
gahunda igamije gufasha aborozi kubona ubuvuzi bw’amatungo ku giciro
kiboroheye, mu gihe sosiyete z’ubwishingizi zisanzwe ziboneka mu Rwanda
zishingira cyane ku mpfu z’amatungo gusa, ntizite ku kuyavura igihe arwaye.
Ibi
byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Telesphore Ndabamenye, ubwo
yasubizaga ibibazo by’abasenateri ku wa 01 Mata 2026. Yavuze ko Minisiteri
y’Ubutegetsi bw’Igihugu iri gukorana n’inzego z’ibanze mu gushaka ibisubizo,
anagaragaza Kayonza nk’urugero rwiza rw’aho abaturage bishyize hamwe
bagatangiza ubu bwisungane.
Ati:
“Dufite ingero aho abaturage bishyize hamwe bagatangira mituweli y’ubuvuzi
bw’amatungo, nka hano muri Kayonza.”
Sena
igaragaza icyuho mu mabwiriza
Visi
Perezida wa Sena ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma,
Solina Nyirahabimana, yagaragaje ko hakiri icyuho mu mategeko agenga ibiciro
by’imiti y’amatungo.
Yagize
ati: “Nta mabwiriza ashyiraho ibiciro by’imiti y’amatungo, bikaba bituma bamwe
mu bacuruzi bayigurisha uko bishakiye, bagahenda aborozi.”
Abasenateri
benshi bashimangiye ko ikibazo cy’ubwishingizi bw’amatungo gikwiye kuvugururwa,
bukava ku kwishingira impfu gusa bukagera no ku bwishingizi bw’indwara.
Senateri
Fulgence Nsengiyumva yavuze ati:“Ntibikwiye ko ubwishingizi bw’amatungo
bugarukira ku rupfu gusa, hakwiye no kwitabwaho indwara zayo kuko iyo
yishingiwe iba ari umutungo uhuriweho.”
Impungenge
ku ishyirwa mu bikorwa
Mu
gushaka igisubizo kirambye, Minisitiri Ndabamenye yavuze ko hari gutegurwa
uburyo bwo gutumiza imiti y’amatungo binyuze muri Rwanda Medical Supply (DMS),
isanzwe itumiza ikanagabanya imiti igenewe abantu.
Icyakora,
bamwe mu basenateri barimo Evode Uwizeyimana bagaragaje impungenge kuri iki
gitekerezo, bavuga ko iyi kompanyi isanzwe ifite ibibazo mu kugeza imiti ku
mavuriro, bityo kuyongerera inshingano bishobora kurushaho kuzambya serivisi.
Leta
yizeza gukomeza gushaka ibisubizo
Minisitiri
Ndabamenye yavuze ko Leta ikomeje gutanga inkingo ku buntu ku ndwara zimwe
z’amatungo, ndetse ikanatanga nkunganire ku zindi nkingo zihenze.
Perezida
wa Sena, François Xavier Kalinda, yijeje ko Sena izakomeza gukurikirana ishyirwa
mu bikorwa ry’ingamba zafashwe kugira ngo ibibazo byugarije ubworozi bikemurwe
burundu.
Gutangiza
“mituweli y’amatungo” i Kayonza bigaragaza uruhare rw’abaturage mu kwishakira
ibisubizo ku bibazo bibugarije. Ni igitekerezo gishobora no kwigwaho n’utundi
turere, mu rwego rwo guteza imbere ubworozi no kugabanya igihombo aborozi
bahura na cyo.
Abaturage bo mu Karere ka Kayonza batangije mituweli y’ubuvuzi bw’amatungo