• Amakuru / MU-RWANDA


Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rwatangaje ibiciro bishya by’ingendo bisimbura ibyari byashyizweho muri 2024 bika byari bimaze imyaka ibiri bikoreshwa. Ni impinduka zije zikurikiye izamuka rikomeye mu mateka y’u Rwanda y’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli kuko ni ubwa mbere, Lisansi na Mazutu byarenze 2000Frw.

Iri zamuka ryasize lisansi igeze ku 2303Frw ivuye ku 1989Frw, bisobanuye izamuka ry’amafranga 314Frw. Mu gihe Mazutu yageze ku 2.205 Frw, ivuye ku 1948Frw, ikaba yazamutseho amafaranga 257Frw.

Ibyo byatumye ibiciro by’ingendo mu Mujyi wa Kigali, umugenzi azajya yishyura 59,28Frw kuri kilometero mu gihe mu Ntara, ari 41,58Frw.

Urugendo ruhenze kurusha izindi mu Rwanda, ni uruva i Nyabugogo rwerekeza i Kamembe ariko runyuze i Huye. Umugenzi yishyura 11.445 Frw. Iki cyerekezo ntacyari gisanzwe mu byari byatangajwe mu 2024.

Umugenzi uvuye i Nyabugogo agiye Pindura azajya yishyura 10.930 Frw mu gihe ubusanzwe yishyuraga 8.070 Frw.

Uvuye i Nyabugogo agiye i Kamembe ariko imodoka inyuze i Karongi azajya yishyura 10.296 Frw, naho uvuye i Muhanga agiye i Kamembe ariko anyuze i Huye yishyure 9.603 Frw mu gihe ubusanzwe yari 7.090 Frw

Uvuye i Nyabugogo yerekeza i Mushubi azajya yishyura 9.524 Frw avuye kuri 7.032 Frw naho kuva i Rubavu ujya i Kamembe ni 9.009 Frw avuye 6.652 Frw.

Uvuye i Rubavu ajya i Karongi azajya yishyura 4.950 Frw naho Nkomero ugana i Kirambo ni 4.851 Frw mu gihe uvuye i Gakeri yerekeza i Nyamasheke azajya yishyura 5.881 Frw.
















Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments