• Amakuru / MU-RWANDA


Umubyeyi witwa Ugirinka Anne Marie, wari ufite imyaka 45 y’amavuko, wo mu Karere ka Muhanga, yitabye Imana nyuma yo kugwa mu kirombe cy’amabuye y’agaciro bikekwa ko yari yagiye gucukuramo mu buryo butemewe n’amategeko.

Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Buganda, mu Kagari ka Mpinga, mu Murenge wa Rugendabari, mu Karere ka Muhanga. Abaturanyi bavuga ko urupfu rwe rwabateye agahinda gakomeye, cyane cyane kubera abana bato yasize.

Amakuru atangwa n’abamuzi agaragaza ko ku wa 02 Mata 2026, nyakwigendera yavuye iwe agiye gushaka imibereho mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, asize abana be mu nzu bonyine.

Bukeye bwaho, abaturanyi bumvise abana barira cyane bakingiranye mu nzu, barabegera bababaza ibyabaye, ari na bwo hatangiye kumenyekana amakuru y’urupfu rwa nyina.

Umurambo wa nyakwigendera waje kuboneka mu kirombe cya kompanyi icukura amabuye y’agaciro izwi nka Daba Supplies.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Rugendabari, Bizimana Sixbert, yavuze ko uyu mubyeyi yari asanzwe ajya muri ubwo bucukuzi butemewe, bigakekwa ko yaba yaraguye mu mugezi uri muri icyo kirombe, hanyuma itaka rikamugwira bikamuviramo urupfu.

Yagize ati: “Yari asanzwe ajya gushaka amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Muri iryo joro na bwo yagiye gucukura, agwa mu mugezi uri muri icyo kirombe, itaka riramugwira ahita apfa.”

Uyu muyobozi yagiriye inama abaturage yo kwirinda ubucukuzi butemewe n’amategeko, cyane cyane muri ibi bihe by’imvura nyinshi, kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga gakomeye.

Si ubwa mbere ibintu nk’ibi bibaye muri aka karere, kuko mu minsi ishize abantu batanu bapfiriye mu bikorwa nk’ibi, mu gihe inzego z’umutekano zatangaje ko abarenga 50 bamaze gufatirwa muri ubu bucukuzi butemewe.

Ibi bituma benshi basaba ko hafatwa ingamba zikomeye zo guhashya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, bukomeje gutwara ubuzima bwa benshi.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments