Kuri uyu wa 07 Mata 2026 mu karere ka Nyanza habayeho gutangiza icyumweru cy’icyunamo hibukwa ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu midugudu yose igize akarere ka Nyanza habereye igikorwa cyo gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abaturage hamwe n’abayobozi batandukanye by’umwihariko ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Nyanza aho gahunda zatangirijwe ku rwego rw’akarere.
Hitabiriye umuyobozi w’akarere w’agateganyo Kajyambere Patrick ari kumwe n’umunyamabanga w’inama njyanama, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, abagize inzego z’umutekano, abayobozi bose guhera ku karere kugeza ku mudugudu n’abaturage.
Iki gikorwa kikaba cyaranzwe no gucana urumuri rw’icyizere, kunamira no gushyira indabo ku Rwibutso rwa Nyanza, umunota wo kwibuka, isengesho, ikiganiro cyateguwe na MINUBUMWE cyatanzwe na Gasore Clement no ku cyunguranaho ibitekerezo.
Gahunda zasojwe no gutega amatwi Ijambo rya Nyakubahwa Perezida wa Repubuka rijyanye n’iki gikorwa.
Biteganyijwe ko mu gusoza iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 32 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu karere ka Nyanza bizasoza taliki ya 21/06/2026 mu murenge wa Rwabicuma ku rwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ruri ahitwa i Nyamiyaga.