• Amakuru / MU-RWANDA


Mu gihe isi yibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, imiryango mpuzamahanga n’ibihugu bitandukanye byongeye gushimangira ko hakenewe imbaraga zifatika mu kurwanya urwango, ingengabitekerezo ya Jenoside n’ubugizi bwa nabi.

Umuryango w’Abibumbye (Loni), Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ndetse n’ibihugu byinshi ku isi bifatanyije n’u Rwanda muri ibi bikorwa byo kwibuka, binasaba amahanga kwigira ku mateka kugira ngo Jenoside itazongera ukundi.

Mu biro bya Loni i Nairobi muri Kenya, abantu barenga 800 barimo abayobozi ba Guverinoma, abadipolomate n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga bitabiriye igikorwa cyo kwibuka. Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, Ernest Rwamucyo, yagaragaje ko kwibuka Jenoside bijyana no guha icyubahiro Ingabo za RPA Inkotanyi zahagaritse Jenoside zigahagarika ubwicanyi.

Yibukije ko Jenoside itabaye impanuka, ahubwo ko yateguwe igihe kirekire, ndetse agaragaza ko umuryango mpuzamahanga wananiwe kuyihagarika nubwo hari ibimenyetso byagaragazaga umugambi wo gutsemba Abatutsi.

Yakomeje asaba amahanga kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside no gufata abagize uruhare muri yo bagihishe hirya no hino ku isi, anagaragaza ko umutwe wa FDLR ugikomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Uhagarariye Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri Kenya, Zainab Hawa Bangula, yavuze ko Loni yifatanyije n’u Rwanda mu kunamira abazize Jenoside, anemera ko amahanga yananiwe kurengera Abatutsi nubwo hari ibimenyetso byagaragazaga ibyari bigiye kuba.

Ku cyicaro gikuru cya Loni i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Emmanuel Ugirashebuja, yagaragaje impungenge z’imvugo z’urwango zikomeje kugaragara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho umutwe wa FDLR ukomeje ibikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yanenze kandi bamwe mu bayobozi bo muri RDC bakomeje gukoresha imvugo zibasira Abatutsi, asaba umuryango mpuzamahanga kubihagurukira.

I Genève mu Busuwisi, habereye igikorwa cyo kwibuka cyibanze ku gusobanura uko Jenoside itegurwa n’uko ishyirwa mu bikorwa, hanatangwa ubutumwa bwo gukomeza ubufatanye mpuzamahanga mu gukumira ibyaha ndengakamere.

Perezida wa IBUKA mu Busuwisi, Cesar Murangira, yagaragaje ko iyo RPA Inkotanyi zitabara nta Mututsi wari kurokoka, anasaba ibihugu kudakomeza gucumbikira abakekwaho Jenoside kuko bitiza umurindi umuco wo kudahana.

I Paris mu Bufaransa, mu gikorwa cyo kwibuka cyahuje Abanyarwanda n’inshuti zabo, Ambasaderi François Nkulikiyimfura yashimye ubutwari bw’abarokotse Jenoside bahisemo kubaho no kubaka igihugu cyabo, anashimira uruhare rwa RPA mu kongera kubaka igihugu.

Ku cyicaro cya AU i Addis Abeba muri Ethiopia, Perezida wa Komisiyo ya AU, Mahmoud Ali Youssouf, yavuze ko kwibuka Jenoside ari umwanya wo guhamagarira Afurika kurwanya imvugo z’urwango no gukumira politiki zishingiye ku macakubiri.

Yashimangiye ko Afurika idakwiye kongera kwemera ko urwango ruhinduka umushinga wa politiki, asaba ubufatanye mu guharanira ubumwe n’uburenganzira bwa muntu.

Mu mujyi wa Seoul muri Koreya y’Epfo, Ambasaderi Bakuramutsa Nkubito yavuze ko guhakana Jenoside atari ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, ahubwo ari ikimenyetso cy’ingengabitekerezo yayo igikomeje.

Umuyobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Koreya y’Epfo, Chung Kwangyong, yashimye urugendo rw’u Rwanda rwo kwiyubaka, arugereranya n’urwo igihugu cye cyanyuzemo nyuma y’intambara.

Mu Buholandi, i Amsterdam, Hans Docter yifatanyije n’abibukaga Jenoside, ashimangira ko igihugu cye cyunamira abazize Jenoside kandi gishyigikiye abarokotse.

I Tokyo mu Buyapani, Ambasaderi Marie Claire Mukasine yavuze ko kwibuka Jenoside bigomba kujyana no kubungabunga ukuri no kurwanya abahakana Jenoside, mu gihe Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga, Shimada Tomoaki, yashimye iterambere u Rwanda rumaze kugeraho nyuma ya Jenoside.

Muri rusange, ubutumwa bwatangiwe hirya no hino ku isi bwibanze ku gukomeza kwibuka, guharanira ukuri, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no gukumira ikibi cyose cyaganisha kuri Jenoside nk’iyabaye mu Rwanda, binyuze mu bufatanye mpuzamahanga no kubahiriza agaciro ka muntu. 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments