Minisitiri
w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean
Damascène, yavuze ko bibabaje kubona ibihugu byo muri Afurika nta na kimwe
kirabasha kuburanisha abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 babyihishemo.
Yabigarutseho
ubwo yatangizaga Inama Mpuzamahanga ku kurwanya Jenoside, yabaye kuri uyu wa 8
Mata 2026, yitabirwa na Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeanette Kagame n’abandi barenga 500 barimo abayobozi mu
nzego zitandukanye za Leta, abahagarariye ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga mu
Rwanda, abashakashatsi, abanditsi b’ibitabo n’abahagarariye imiryango
y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati:
“Kugeza uyu munsi, nyuma y’imyaka 32, nta gihugu na kimwe cyo muri Afurika
cyari cyacira urubanza ku butaka bwacyo umuntu n’umwe wagize uruhare muri Jenoside
yakorewe Abatutsi mu gihe hari impapuro mpuzamahanga zo kubata muri yombi
nyinshi zoherejwe n’u Rwanda mu bihugu bitandukanye.”
Minisitiri
Dr. Bizimana Jean Damascène, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ari
icyaha gikomeye cya nyuma cyabaye mu kinyejana cya 20.
Ati:
“Jenoside yakorewe Abatutsi ifite umwihariko. Ku ruhande rumwe, ni icyaha
gikomeye cyabaye mu kinyejana cya 20. Ku rundi ruhande, ni yo Jenoside ya mbere
yakorewe ku mugabane wa Afurika nyuma y’uko hashyizweho amasezerano mpuzamahanga
yo gukumira no guhana icyaha cya Jenoside ku wa 9 Ukuboza 1948.
Bityo rero,
ifite umwanya uteye agahinda mu mateka ya Afurika kubera isura y’icyo cyaha
nyuma y’uko amahanga yari yariyemeje gukumira ibyaha nk’ikibi.”
Minisitiri
Dr. Bizimana yakomeje agagaraza ko amahanga akomeje kurebera abahakana Jenoside
yakorewe Abatutsi mu 1994, n’abakorana n’abayigizemo uruhare nka Leta ya DRC,
itera inkunga FDLR.
Ati: “Urebye
uko FDLR ifashwa ni ibintu wagereranya n’akaga kuko mu bihugu byo mu
Burengerazuba bw’Isi nta gihugu cyakorana n’Aba-Nazi ngo amahanga arebere. DRC
yo ikomeje gusakaza ingengabitekerezo ya Jenoside no gufasha FDLR,
bakanabashyira mu ngabo zabo. Ibyo bigomba kwamaganwa.”
Umujyanama
wihariye w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ku byerekeye gukumira Jenoside, Chaloka
Beyani, yavuze ko Jenoside ishobora guhagarikwa mu gihe hari ubushake.
Ati: “Mu
1994, Umuryango Mpuzamahanga watereranye u Rwanda. Hari ibimenyetso byerekanaga
ko Jenoside iri kuba kandi hari amakuru yagiye ahabwa Loni, Umuryango wa Afurika
Yunze Ubumwe n’ibihugu bikomeye byashoboraga kuyihagarika byari bifite amakuru
ariko nubwo bari babizi byose, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yarabaye.”
Ibarura
ry’imyaka ibiri ryakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu guhera mu 2000,
ryagaragaje ko Abatutsi 1,074,017 bishwe mu gihe cy’iminsi ijana hagati ya Mata
na Nyakanga 1994.
Iyo hakozwe
isesengura ry’iyi mibare, bigaragara ko buri munsi hicwaga impuzantengo
y’Abatutsi ibihumbi icumi na mirongo irindwi na bane (10,074).