Tariki ya 09
Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yakomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba
Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu
hashoboye kumenyekana hiciwe Abatutsi tariki ya 9 Mata 1994.
Ingabo
z’Abafaransa baje mu cyo bise « Opération Amaryllis » zatereranye Abatutsi mu
maboko y’abicanyi
Tariki ya 9
Mata, nibwo icyo Abafaransa bise « Opération Amaryllis » yatangiye mu Rwanda
kugera 12 Mata. Igisobanuro cy’iyo operasiyo kwari ugucyura Abafaransa
n’abanyamahanga bari mu Rwanda. Iyo operasiyo yabaye igihe abantu bicwaga cyane
muri Kigali n’ahandi henshi mu gihugu, bicwa n’abasirikari n’Interahamwe.
Izo ngabo
z’Abafaransa zarebaga abicwaga nyamara ntibigeze babatabara, barabaretse
baricwa bikomereza gucyura bene wabo.
Abafaransa
ntibashatse gutabara kugira ngo bahagarike ubwicanyi bwakorerwaga mu maso yabo,
cyane cyane ku kibuga cy’indege cya Kanombe bahasize benshi babasigira
Interahamwe.
Hari
Abatutsi bari bashoboye kurira mu modoka z’abasirikari b’Abafaransa zacyuraga
abanyamahanga, ariko bagera kuri bariyeri bakabakuramo bakabicira imbere
y’ingabo z’Abafaransa.
Imiryango
yarimo abashakanye hagati y’Umufaransa n’Umunyarwanda barabatandukanije, abanze
gutandukana barabasiga. Mu marira menshi, abagore bashakanye n’Abanyarwanda
basabye ko abo bashakanye n’abana babo, babatwara baranga. Abakozi ba ambasade
y’u Bufaransa cyane cyane Abatutsi barasigaye, abenshi baricwa.
Nyamara,
ambasade y’u Bufaransa yafunguriye imiryango yayo umuryango wa w’uwahoze ari
perezida, abari mu mutwe w’abicanyi bashyizweho la Leta yariho, n’ibyegera bya
Habyarimana byari ku isonga ry’Akazu. Abatutsi bageragezaga kurira urukuta rwa
ambasade y’u Bufaransa barakubitwaga bakabasubiza inyuma, interahamwe zikabica.
Abakozi bo mu
nzu yareraga imfubyi « orphelinat Ste Agathe » yari iya Agata Kanziga umugore
wa Habyarimana barabatwaye, ariko u Bufaransa bwima ubuhungiro abana ba
nyakwigendera Minisitiri w’intebe Agathe Uwilingiyimana, wari umaze iminsi
ibiri yishwe n’abasirikari b’u Rwanda bayobowe na Major Bernard Ntuyahaga.
Icyemezo cyo
gucyura Abafaransa nticyafashwe indege ya Habyarimana ikimara guhanurwa cyangwa
se iminsi ibiri yakurikiyeho, icyo cyemezo cyafashwe n’abanyepolitiki bashakaga
guha ingufu ingabo z’u Rwanda zari ku rugamba.
Uwo munsi,
umuryango wa Habyarimana n’abandi bahezanguni buriye indege z’Abafaransa
bajyanwa i Bangui, bakomereza i Paris.
Mu ntagondwa
z’abajenosideri batwawe n’ingabo z’Abafaransa harimo Felicien Kabuga wabaye
umushoramari wa Jenoside na Ferdinand Nahimana wabaye umukangurambaga wa
Jenoside. Bombi bari mu bashinze RTLM yakoreshejwe mu kwamamaza ikorwa rya
Jenoside.
Ishyirwaho
rya guverinoma y’abicanyi yari iyobowe na Kambanda
Mu gitondo
cy’itariki ya 8 Mata, Bagosora yakoranije abayobozi bagize Hutu-Power, kugira
ngo bashyireho guverinoma, bose bavaga mu mashyaka y’abahezanguni. Ishyirwaho
ry’iyo guverinoma ryabereye muri ambasade y’Abafaransa.
MRND yari
ihagarariwe na Matayo Ngirumpatse, Edouard Karemera, visi perezida we na Joseph
Nzirorera, umunyamabanga Mukuru; MDR ihagarariwe na Froduald Karamira, Donat
Murego, PL ihagarariwe na Justin Mugenzi na Agnes Ntamabyaliro. PSD yari
ihagarariwe na François Ndungutse na Hyacinthe Nsengiyumva Rafiki, PDC
ihagarariwe na Jean-Marie Vianney Sibomana, Célestin Kabanda na Gaspard
Ruhumuliza.
MRND
yashyizeho Dr Théodore Sindikubwabo nka perezida wa Repubulika, Bagosora nawe
ashyiraho Jean Kambanda ku mwanya wa minisitiri w’intebe.
Iyo guverinoma yari ifite gahunda imwe gusa : gutanga umurongo w’uko Jenoside igomba
gukorwa mu gihugu cyose, gutanga intwaro, gukangurira abaturage gukora Jenoside
no kuyisobanura mu mahanga.
Abatutsi
biciwe kuri paruwasi gatolika yitiriwe Mutagatifu Visenti wa Pallotti i Gikondo
muri Kigali
Tariki ya 09
Mata 1994, Interahamwe n’abasirikare barindaga Habyarimana, bishe abatutsi bari
bahungiye kuri paruwasi gatulika yitiriwe Mutagatifu Vicenti wa Paloti i
Gikondo bagera kuri 500. Kuri uwo munsi, Ingabo za Loni ziboneye ubwicanyi
bwakorewe abatutsi biganjemo abana muri kiliziya i Gikondo. Uyu munsi kandi ni
nabwo abasirikare ba Leta batwitse Abatutsi bari bahungiye mu Mudugudu wa
Nyakabanda II munsi ya Hoteli BAOBAB.
Ikinyamakuru
cy’abafaransa Libération nicyo cya mbere cyise ubwo bwicanyi jenoside, mu
nyandiko yanditswe n’umunyamakuru Philippe Ceppi wari mu Rwanda igihe cya
Jenoside.
Abatutsi bakomeje kwicwa ahantu hanyuranye mu gihugu: muri Kibungo, Kigali,
Ruhengeri na Kibuye.
Kuri uyu
munsi kandi Abatutsi bari bahungiye ku misozi ya Murama, Murundi, Mwiri,
Nyamirama na Kabare mu Karere ka Kayonza, kimwe n’abari bahungiye kuri Paruwasi
gatolika ya Kabuye mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo barishwe.
Interahamwe
zishe Abatutsi muri Segiteri Nyagatare mu Karere ka Nyagatare ndetse n’abari
bahungiye kuri paruwasi ya Zaza muri Kibungo. Ubwo bwicanyi bwarakomeje,
ababarirwa hagati ya 500 na 800 baricwa.
Guhera
tariki ya 9 Mata, kandi Interahamwe zatangiye kwica Abatutsi bari bahungiye i
Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo, hamwe n’abari bahungiye ku musozi wa
Nyamagumba muri Komine Mabanza muri perefegitura ya Kibuye. Mu minsi
yakurikiyeho hishwe abarenga 12000.
Kuri uyu
munsi nanone, hishwe Abatutsi bari bahungiye i Nyabikenke, ku biro byahoze ari
iby’umurenge wa Karama muri Bumbogo ndetse n’ahandi hantu hatandukanye harimo i
Cyabingo , muri perefegitura ya Ruhengeri, muri centre y’ubucuruzi ya Karamano
mu Mataba mu Karere ka Gakenke, ku Rusengero rw’Ababatisita rwa Rusiza muri
Kabumba, Perefegitura ya Gisenyi, muri Kiliziya ya Nyundo no mu nkengero zayo,
ndetse no muri Maternite ya Nyundo muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu
Karere ka Rubavu.
Ahitwa mu
Kivuruga muri Komini Cyabingo hari huzuye abasirikare batangiraga Abatutsi
bageragezaga guhunga. Uretse aho kuri bariyeri, Abatutsi biciwe i Cyabingo na
Busengo. Interahamwe zabishe zazaga kuri kaburimbo ahitwa kuri Mukinga zifite
ibiganza by’abo zamaze kwica; zigakomereza i Rwaza mu yari Komine Ruhondo kwica
abandi.
Ubwicanyi
bwibasiye Abatutsi bwarakomeje hirya no hino mu gihugu, bukorwa kimwe, ni
ukuvuga ko uwitwa Umututsi wese yishwe, abenshi bishwe bahunga. Kuri iyi tariki
abenshi biciwe mu nsengero na za Kiliziya, kuko abantu bibeshyaga ko bashobora
kuharokokera.
Like This Post? Related Posts