Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko dosiye y'umunyamakuru Niyigaba Clément wamenyekanye nka DC Clément yashyikirijwe Ubushinjacyaha, ku ikubitiro akurikiranyweho ibyaha bitanu mu gihe hari ibindi bigikorwaho iperereza.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B.Thierry, yemereye Igihe.com ko dosiye ya DC Clément yagejejwe mu Bushinjacyaha ku wa 08 Mata 2026.
Yagize ati:“Nibyo koko dosiye ye yagejejwe mu Bushinjacyaha, ku ikubitiro yarezwe ibyaha bitanu mu gihe hari ibindi birimo n’icya ruswa bigikorwaho iperereza.”
Yakomeje avuga ko ibyaha DC Clément akurikiranyweho birimo icyo kwangiza ikintu cy’undi kubw’inabi, icyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, icyo kurwanya ububasha bw’amategeko, icyo gukoza isoni abayobozi b’igihugu n’abashinzwe imirimo rusange n’icyo gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta.
Dr. Murangira yavuze ko kandi mu iperereza ry’ibanze ryakozwe basanze icyangombwa cyatanzwe cyo kuvugurura ntaho gihuriye na DC Clement ari nabyo ahamya ko bikwiye kubera isomo abandi banyamakuru bisanga babaye ibikoresho by’abandi.
Ati:“Ubundi iyo umuntu yicaye yibaza icyo yashyaga yarura, kuko ntaho ahuriye na ny’iri nzu. Hari abandi nkawe bajya bahuruzwa, bakaza bihishe mu mutaka w’umwuga bakora, bakagerageza gutera igitutu abari mu kazi. Gusa ni umuco utari mwiza kuko nta muntu numwe uri hejuru y’amategeko. DC Clement akwiye kubabera abandi urugero, abantu bakirinda kujya babangamirana mu kazi kabo.”
Umunyamakuru DC Clément yatawe muri yombi ku wa 31 Werurwe 2026, ahita ajya gufungirwa kuri Sitasiyo ya y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) ya Jabana, mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali.
Like This Post? Related Posts