Minisitiri w’Ububanyi n’Amaganga
n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe uri muri Chad nk’intumwa yihariye ya
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakiriwe na Marchal Mahamat Déby Itno uyobora iki Gihugu.
Amb. Nduhungirehe yashyikirije Perezida Mahamat ubutumwa bwa Perezida
Kagame, busaba Chad gushyigikira kandidatire ya Louise Mushikiwabo ku mwanya
w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza Ibihugu bikoresha Ururimi
rw’Igifaransa (OIF).
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 8 Mata 2026.
Ku wa 12 Mutarama 2026, ni bwo Perezida Paul Kagame yafashe
icyemezo cyo kongera gutanga Louise Mushikiwabo nk’umukandida ku mwanya
w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF.
Mushikiwabo ni Umunyamabanga Mukuru wa OIF kuva muri Mutarama
2019. Manda ye ya kabiri yatangiye mu kwezi k’Ugushyingo 2022, bivuze ko agiye
guhatanira manda ya gatatu.
Natorwa, Mushikiwabo ashobora gukuraho agahigo ka Abdou Diouf wo
muri Sénégal, wabaye Umunyamabanga Mukuru wa OIF kuva mu 2003 kugeza mu 2014 ,
aho yayoboye manda eshatu.
OIF yatangiye mu mwaka wa 1970 ifite abanyamuryango 90, kugeza
ubu imibare igaragaza ko uyu muryango ukomeje gutera imbere aho abavuga
Igifaransa bageze kuri miliyoni 396.
Umubano w’u Rwanda na Tchad umaze igihe kirekire uhagaze neza.
Ubwo Perezida Mahamat yajyaga ku butegetsi asimbuye se, Maréchal Idriss Déby
Itno, wishwe mu 2021, yagaragaje ubushake bwo gukomeza kuwongerera imbaraga.
Ibyo byashimangiwe no kohereza mu Rwanda intumwa ye yihariye
ikaba n’Umuyobozi w’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Abdelkerim Déby Itno, wazaniye
Perezida Kagame ubutumwa.
Muri Werurwe 2022, Perezida Mahamat na we yaje i Kigali,
ashimira Perezida Kagame kuba u Rwanda rwarakomeje kuba hafi Tchad mu bihe
bikomeye yanyuzemo ubwo yagabwagaho ibitero n’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram
na nyuma y’urupfu rwa Idris Déby.
Like This Post? Related Posts