Umucukuzi
witwa Francisco Zapata Nájera yabonetse ari muzima ku wa 8 Mata, nyuma yo
kumara hafi iminsi 14 yaheze munsi y’ubutaka mu kirombe cyamugwiriye mu gace
ka El Rosario, muri Leta ya Sinaloa, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Mexico.
Iki gikorwa
cyiswe “igitangaza” cyakozwe n’abatabazi, nyuma y’iminsi myinshi bakora
ubutaruhuka. Abasirikare b’abashinzwe gutabara mu mazi n’andi matsinda
y’abatabazi bashoboye kugera aho yari ari nyuma yo kuvanamo amazi yari yuzuye
mu miyoboro y’iki kirombe cya zahabu n’ifeza, cyaguwe ku wa 25 Werurwe.
Perezida wa
Mexique, Claudia Sheinbaum, yashimye iki gikorwa avuga ko ari “gutabara
kudasanzwe cyane”. Nubwo hari ibyishimo by’uwarokotse, inzego z’ubuyobozi
zatangaje ko abandi bakozi babiri bapfuye, mu gihe undi umwe yari yamaze
gutabarwa mu minsi mike ishize.
Iyi nkuru
y’irokoka rya Francisco Zapata Nájera yazanye akaruhuko ku mitima ya benshi,
cyane ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ari umwe mu mirimo iteza ibyago ibyago
byinshi muri Mexique.
Nk’uko
byatangajwe n’abayobozi, iki kirombe cyaridutse kubera ikibazo cy’imiterere
yacyo yateye umwuzure utunguranye w’amazi. Icyo gihe, abakozi bane ni bo
bafashwe n’iki kiza, mu gihe abandi 21 babashije kwiruka barahunga.
Mu gihe
cy’ibyumweru bibiri, abatabazi, abasirikare, abatekinisiye n’ibikoresho byo
kuvoma amazi bakoraga ubutaruhuka kugeza igihe Francisco Zapata Nájera
yabonewe. Yahise ajyanwa kuvurirwa mu bitaro byo mu mujyi wa Mazatlán.
Iyi mpanuka
yongeye kwibutsa ibibazo bikomeye by’umutekano bikigaragara mu bucukuzi bwa
Mexique.
Mu 2022, abacukuzi 10 bapfiriye mu
mpanuka yabereye mu gace El Pinabete muri Coahuila, nyuma
y’indi mpanuka ikomeye yabaye mu 2006 ya Pasta de Conchos yahitanye abantu 65.
Nubwo bimeze
bityo, irokoka rya Francisco Zapata Nájera rikomeje gufatwa nk’igitangaza
cyagaruye icyizere, ndetse rikaba ryashimangiye akamaro ko gukomeza kunoza
uburyo bwo gutabara n’umutekano mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Like This Post? Related Posts