Ihuriro rya AFC/M23 ryatangaje ko ryohereje intumwa mu biganiro by’amahoro bizabera mu Busuwisi, mu gihe rikomeje gushinja ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gukomeza ibitero mu bice rigenzura.
Ubu butumwa bwashyikirijwe Qatar, isanzwe ihuza impande zombi mu biganiro bya
Doha, bufite n’inkunga y’abafatanyabikorwa mpuzamahanga barimo Leta zunze ubumwe za
Amerika na Afurika yunze ubumwe kuri
uyu wa 9 Mata 2026.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko kuva tariki ya 8 Mata
ingabo za Leta ya RDC zagabye ibitero bikomeye mu bice bya teritwari ya Masisi, birimo Nyabyondo na Gahira, hakoreshejwe indege n’imbunda ziremereye.
Yagize ati: “Ibitero bikomeje n’ubukana buteye impungenge, bigatuma abaturage
bakomeza kubaho mu bwoba n’umutekano muke.”
AFC/M23 yamaganye ibyo yise politiki ya Leta
ya RDC igamije kudobya ibiganiro by’amahoro, ivuga ko ku ruhande rumwe
igaragaza ubushake bw’amahoro ku rwego mpuzamahanga, ariko ku rundi ikomeza
ibikorwa bya gisirikare bihitana abasivili.
Iri huriro ryashimangiye ko ryiteguye gukemura
amakimbirane binyuze mu nzira ya politiki, ariko rinavuga ko rizakomeza kurinda
abaturage n’imitungo yabo mu gihe ibitero bikomeje.
Biteganyijwe ko ibi biganiro by’amahoro
bizabera mu Busuwisi kuva tariki ya 13 kugeza ku ya 17 Mata 2026, nyuma yo
kwimurwa biva i Doha kubera ingaruka z’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati
yatangiye muri Gashyantare uyu mwaka.