Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yatangaje ko ingabo z’igihugu cye zagize uruhare mu guhanura drones z’ubwiyahuzi zo mu bwoko bwa Shahed zoherejwe n’Iran, zari zigamije kugaba ibitero mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Zelenskyy yavuze ko ingabo za Ukraine
zimaze kuba inzobere mu guhangana n’izi drones, nyuma y’igihe kirekire
zihangana na zo mu ntambara zihanganyemo n’u Burusiya , yaziherewe na Iran.
Mu rwego rwo gufasha ibihugu
byibasiwe n’izi drones, Ukraine yohereje inzobere 228 mu bihugu bitanu byo mu
Burasirazuba bwo Hagati, kugira ngo bifashe kubaka no kunoza ubwirinzi bwo mu
kirere.
Ati: “Ibi si imyitozo gusa, ni ubufasha bufatika mu kubaka ubwirinzi
bugezweho bushobora guhangana n’ibi bitero.”
Nubwo Zelenskyy atatangaje amazina
y’ibihugu byafashijwe, byavuzwe ko Iran yari yibasiye ibirindiro by’ingabo za Leta zunze ubumwe z’Amerika biri mu bihugu nka Qatar na Kuwait.
Yongeyeho ko ubu bufatanye butagamije
inyungu z’amafaranga gusa, kuko ibihugu Ukraine ifasha na byo biri
kuyigaragariza ubufasha burimo intwaro n’ibikomoka kuri peteroli.
Ati: “Turabafasha, na bo bakadufasha. Ibi birenze ubufasha
bw’amafaranga gusa.”
Kuva tariki ya 8 Mata 2026, umutekano
mu bihugu byinshi byo mu Burasirazuba bwo Hagati watangiye gusubira mu buryo,
nyuma y’uko Amerika na Iran byemeranyije guhagarika imirwano
by’agateganyo mu gihe hategerejwe ibiganiro by’amahoro byateguwe na Pakistan.
Ibi bigaragaza uruhare Ukraine igenda
igira ku rwego mpuzamahanga, aho itagihagarariye gusa intambara irimo, ahubwo
inatanga umusanzu mu mutekano w’indi migabane.