Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ushize, abantu barenga 40, barimo n’abagize umutwe wa Rapid Support Forces (RSF), biciwe mu gitero cy’indege itagira umupilote mu bukwe bwaberaga i Kutum, mu majyaruguru ya Darfur.
Kutum igenzurwa na RSF kuva mu mezi ya mbere
y’intambara yatangiye muri Mata 2023. Uyu mujyi wagiye ugabwaho ibitero
by’indege zitagira abapilote, bikekwa ko byagabwaga n’Ingabo za Sudani,
byibasiye ibirindiro bya RSF, ibitaro byaho ndetse n’isoko rikuru.
Amakuru
aturuka muri ako gace agera kuri Sudan Tribune avuga ko byibuze abantu 40
bapfuye abandi barenga 100 barakomereka igihe drone yarasaga ahaberaga umuhango
w’ubukwe mu gace ka Al-Salam. Iki gitero ngo cyanasenye amazu menshi, gituma
imiryango myinshi ihunga.
Alaeddine
Naqd, Umuvugizi w’ihuriro “Tasis”, umutwe wa politiki ufatanyije na RSF, mu
itangazo rye yatangaje ko igitero cy’indege zitagira abapilote z’Ingabo za
Sudani cyahitanye abantu 56, barimo abana 17, abandi 107 barakomereka.