Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ingabo zirwanira mu mazi z’iki gihugu zigiye guhita zitangira gufunga inzira y'umuhora wa Hormuz, nyuma y’uko ibiganiro by’amahoro hagati ya Amerika na Iran birangiye nta masezerano agezweho.
Ibi Trump yabitangaje kuri iki clCyumweru abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, aho yashinje Iran kugerageza kwikubira no kugenzura iyo nzira yo mu nyanja ifite akamaro gakomeye ku bucuruzi bw’isi, cyane cyane mu bijyanye n’ingufu za peteroli na gaz.
Perezida Trump yavuze ko Ingabo za Amerika zirwanira mu mazi (US Navy) zahawe amabwiriza yo guhagarika no kugenzura amato yose agerageza kunyura muri iyo nzira, by’umwihariko ayishyuye Iran amafaranga kugira ngo ayinyuremo. Yavuze ko ibyo Iran irimo ari “kwambura isi amafaranga ku gahato”, ashimangira ko Amerika itazemera ko iyo nyanja ikoreshwa mu nyungu z’igihugu kimwe.
Ibi bibaye nyuma y’uko ibiganiro byabereye mu murwa mukuru wa Pakistan, Islamabad, birangiye nta mwanzuro ufatika ugerwaho hagati y’impande zombi.
Ku ruhande rwayo, Iran yamaganye ibyatangajwe na Amerika, ivuga ko idafite umugambi wo gufunga inzira y'umuhora wa Hormuz, ndetse inaburira ko ishobora gusubiza yivuye inyuma ku gikorwa icyo ari cyo cyose cy’igisirikare cyagerageza kubangamira ubwigenge bwayo muri iyo nyanja.
Iyo nzira y'umuhora wa Hormuz ifatwa nk’ingenzi ku rwego mpuzamahanga, kuko inyuzwamo hafi kimwe cya gatanu cy’ibikomoka kuri peteroli na gaz bijyanwa ku masoko atandukanye ku isi. Icyakora, kuva imirwano hagati ya Amerika na Iran yatangira mu mpera za Gashyantare, urujya n’uruza rw’amato rwaragabanutse cyane, bituma isoko ry’ingufu rihungabana ku rwego rw’isi.
Trump yongeyeho ko Amerika izafatanya n’ibindi bihugu mu gushyira mu bikorwa iki cyemezo, anaburira ko amato yose azagaragara ko yishyuye Iran kugira ngo anyure muri iyo nzira azafatwa kandi agahagarikwa mu nyanja mpuzamahanga.
Ibi byemezo bishobora kurushaho gukaza umwuka mubi hagati y’impande zombi, ndetse bikagira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’isi muri rusange.