Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rubavu bukurikiranye umugabo w’imyaka 43 y'amavuko, ukekwaho kwica umugore we w’imyaka 38 y’amavuko ndetse n’abasore bane yahaye akazi ko kumwica.
Icyaha bakurikiranyweho cyakozwe ku itariki ya 01 Mata 2026, mu Mudugudu wa Kinihira, mu Kagari ka Kibisabo, mu Murenge wa Rambura, mu Karere ka Nyabihu, ubwo aba basore bane bategeraga uyu mugore mu nzira bakamuniga kugeza apfuye.
Aba basore uko ari bane bemera icyaha bakurikiranyweho bakavuga ko akazi ko kwica uyu mugore bagahawe n’umugabo we washakaga kumwica amuziza ko atabyara. Basobanura ko yabemereye amafaranga miliyoni imwe n'ibihumbi magana abiri (1,200,000Frw) nk’igihembo cyo kugira ngo bamwice.
Mu ibazwa rye, uyu mugabo ukekwaho kwicisha umugore we ahakana icyaha akurikiranyweho.
Icyaha cy’ubwicanyi buturutse kubushake bakurikiranyweho, gitenywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko n°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Like This Post? Related Posts