• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Intambara iri gukomeza gukaza umurego hagati ya Iran n’ibihugu biyihanganye na yo, yatangiye kugira ingaruka ku buzima busanzwe bw’abaturage ku Isi, aho ishobora gutuma ibiciro bya agakingirizo bizamuka ku kigero kigera kuri 30%.

Ibi byatangajwe n’uruganda rukomeye ku Isi rukora udukingirizo, Karex, rugaragaza ko ihungabana ry’urwego rw’itangwa ry’ibikoresho by’ibanze rishobora gutuma igiciro cy’iki gicuruzwa cy’ingenzi mu buzima rusange kizamuka cyane mu minsi iri imbere.

Impamvu nyamukuru ishingiye ku ihungabana ry’isoko ry’ibikomoka kuri peteroli, kuko ibikoresho byifashishwa mu gukora agakingirizo birimo nka synthetic rubber na silicone oil bikomoka kuri uru rwego. Uku kuzamuka kw’ibiciro kwa peteroli guterwa ahanini n’umutekano muke uri mu Strait of Hormuz, unyuzwamo igice kinini cya peteroli ikoreshwa ku Isi.

Ibi byiyongeraho ko ubwikorezi bw’ibicuruzwa ku rwego mpuzamahanga bwatangiye guhungabana, bigatuma kugera ku bikoresho no kubitanga ku masoko bitinda cyangwa bikaba bihenze kurushaho.

Ku rundi ruhande, ubusabe bw’udukingirizo ku Isi na bwo bwazamutse ku kigero cya hafi 30%, ibintu bishobora gutuma isoko ribura ibyo rikeneye, cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Impuguke mu buzima zigaragaza ko izamuka ry’ibiciro cyangwa igabanuka ry’udukingirizo ku isoko bishobora kugira ingaruka zikomeye, zirimo kwiyongera kw’inda zitateganyijwe ndetse n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Nubwo uruganda Karex ruvuga ko mu gihe cya vuba rugifite ubushobozi bwo gukomeza gutanga umusaruro, rugaragaza ko mu gihe intambara yakomeza, ikibazo gishobora gufata indi ntera.

Ibi byose bigaragaza ko ingaruka z’intambara zitagarukira ku rwego rwa politiki n’ubukungu gusa, ahubwo zigera no ku buzima bwa buri munsi bw’abaturage, ku buryo n’ibikoresho by’ibanze nk’agakingirizo bishobora guhenda cyangwa bikabura ku isoko.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments