Perezida wa
repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko Afurika idakeneye ibintu bigoye
kugira ngo itere imbere, ahubwo ko icyo ikeneye ari ikintu cyoroshye kandi
gisobanutse ari cyo kwiyitaho no gukorana n’abandi mu buryo butanga umusaruro.
Yabigarutseho
kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Mata 2026, mu nama mpuzamahanga yiga ku
miyoborere izwi nka World Policy Conference (WPC) ya 2026.
Muri iyi
nama yaberaga i Chantilly, Perezida Kagame yari kumwe na Thierry de Montbrial,
washinze urubuga mpuzamahanga World Policy Conference (WPC), mu kiganiro
cyagarutse ku bibazo byugarije Isi n’iterambere rya Afurika.
Ni inama
yitabiriwe n’abayobozi bakuru, abashoramari, abashakashatsi n’abatanga
ibitekerezo ku rwego mpuzamahanga.
Mu ijambo
rye, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko mu gihe Isi igenda irushaho kwicamo
ibice, kwigunga atari igisubizo. Yavuze ko iterambere rikwiye gufatwa
nk’inyungu rusange rigirira akamaro buri wese, bigafasha kugera ku mikorere
inoze.
Yagize ati
“Icyo Afurika ishaka kiroroshye: Kwiyitaho no gukorana n’abandi mu buryo
butanga umusaruro. Mu Isi igenda icikamo ibice, kwigunga si igisubizo; ahubwo
bituma habaho guhangana no kwigabanyamo ibice. Gufata iterambere nk’inyungu
ihuriweho aho kurifata nk’irushanwa, byazana ituze n’imikorere ihamye Isi ikeneye
cyane.”
Perezida
Kagame kandi yagaragaje ko ikibazo atari ukugerageza kubaka Isi nziza, ahubwo
ari ukumenya ko nubwo ibihugu n’abantu batandukanye, bashobora kubana no
gukorana neza, bakagatera imbere bose hamwe.
Yasobanuye
ko ibihugu bikwiye guhindura imyumvire, bikareba iterambere nk’inyungu
ihuriweho aho buri wese yungukira, aho kurifata nk’irushanwa.
Agaragaza ko
ibi byafasha Isi kubona ituze, gukorana birambye ndetse n’imiyoborere ishingiye
ku bwubahane.
Iyi nama ya
WPC yatangiye ku wa 24 Mata izageza ku wa 26 Mata 2026, ihuriza hamwe abantu
batandukanye baturutse hirya no hino ku Isi, bagamije kuganira ku bibazo
bikomeye byugarije Isi no gutanga ibisubizo byubaka mu rwego rwo kunoza
imiyoborere mpuzamahanga.
Iyi nama
itegurwa n’Ikigo cy’Abafaransa cyita ku mibanire mpuzamahanga, yatangijwe mu
2008 igamije guteza imbere imiyoborere myiza ku rwego mpuzamahanga, binyuze mu
biganiro byubaka no gushaka ibisubizo ku bibazo byugarije Isi.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igaruka ku kureba uko Isi ihagaze muri iki gihe igenda icikamo ibice, hakongera gutekereza uburyo imiyoborere mpuzamahanga yakwihutisha ubufatanye n’iterambere rusange.