• Amakuru / MU-RWANDA

Kuri uyu munsi, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, ari kumwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Rwanda Investigation Bureau, Col (Rtd) Pacifique Kayigamba Kabanda, ndetse n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, Innocent Muhizi, bagiranye ibiganiro n’Umuyobozi wa Singapore Police Force, How Kwang Hwee, ku cyicaro cya Polisi ya Singapore.

Ibiganiro hagati y’impande zombi byibanze ku gushimangira ubufatanye mu bijyanye no kurwanya ibyaha bigezweho kongerera ubushobozi inzego z’umutekano  no gukoresha ikoranabuhanga mu gucunga umutekano (digital policing)

Ibi biganiro bigamije gufasha ibihugu byombi guhangana n’imbogamizi nshya z’umutekano, zirimo ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Impande zombi zagaragaje ko gukoresha ikoranabuhanga mu kazi ka Polisi ari ingenzi cyane mu bihe bya none aho ziyemeje gukoresha uburyo bugezweho mu gukumira no gukurikirana ibyaha ,gusangira ubumenyi n’ubunararibonye  ndetse no guteza imbere ubushobozi bw’abakozi b’inzego z’umutekano

Muri uru ruzinduko, itsinda ry’u Rwanda rizitabira inama y’iminsi itatu ya Milipol TechX Summit, ihuriza hamwe impuguke n’abayobozi mu rwego rw’umutekano baturutse hirya no hino ku isi.

Iyi nama izaba igamije: guteza imbere ubufatanye mpuzamahanga  ku gusangira udushya mu ikoranabuhanga ry’umutekano  no gushaka ibisubizo bishya ku bibazo by’umutekano byugarije isi

Uru ruzinduko rwa (IGP) CG Felix Namuhoranye rugaragaza ko u Rwanda rukomeje gushyira imbere ubufatanye mpuzamahanga mu rwego rw’umutekano, hagamijwe kunoza serivisi za Polisi ,guhangana n’ibyaha byambukiranya imipaka no kurinda umutekano w’abaturage mu buryo burambye

Ibiganiro hagati ya Polisi y’u Rwanda na Polisi ya Singapore ni intambwe ikomeye mu gukomeza kubaka ubushobozi bw’inzego z’umutekano, cyane cyane mu guhangana n’ibyaha bigezweho bisaba ubufatanye n’ikoranabuhanga rihanitse.

 




Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments