• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Impungenge ku mutekano w’ibiribwa ku Isi zirakomeje kwiyongera, nyuma y’uko inganda zikora ifumbire mvaruganda ziburiye ko intambara iri hagati ya Iran n’ibihugu biyihanganye na yo ishobora guteza ibura rikomeye ry’ibiribwa ku rwego mpuzamahanga.

Umuyobozi Mukuru w’uruganda rukomeye ku Isi rukora ifumbire n’intungabihingwa, Yara International, Svein Tore Holsether, yatangaje ko gufungwa kw’umuhora w’umuhora wa Hormuz bishobora guhungabanya bikomeye urwego rw’ubuhinzi ku Isi.

Mu kiganiro yagiranye na BBC, Holsether yavuze ko ibura ry’ifumbire mvaruganda rishobora gutuma buri cyumweru ku Isi habura amafunguro angana na miliyari 10, bitewe n’uko umusaruro w’ubuhinzi uzagabanuka cyane.

Yagize ati: “Iyo ifumbire ibuze, umusaruro uragabanuka cyane. Ibi bishobora gutuma tubura amafunguro miliyari 10 buri cyumweru.”

Ifumbire irimo nitrogene iri mu bibazo bikomeye

Holsether yasobanuye ko kuri ubu ifumbire ingana na toni miliyoni 500 ikorwa hifashishijwe nitrogene itakibasha kugera ku masoko, kubera ihungabana ry’ubwikorezi n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli.

Yongeyeho ko kudakoresha ifumbire irimo nitrogene bishobora gutuma umusaruro w’ubuhinzi ugabanukaho hafi 50%, ibintu bishobora guteza ikibazo gikomeye cy’ibiribwa ku Isi.

Umuryango w’Abibumbye (ONU) uvuga ko hafi kimwe cya gatatu cy’ifumbire mvaruganda ikoreshwa ku isi nk’ifumbire ya urée, potasse, amoniya (ammonia) na fosifate (phosphates) isanzwe inyura mu muhora wa Hormuz.

Igiciro cy’iyo fumbire cyazamutse ku kigero cya 80% kuva intambara y'Amerika na Israel kuri Iran yatangira.

Holsether yavuze ko gukomeza kw’iyo ntambara bishobora gutuma ibihugu bikize n’ibikennye bihanganira ku biribwa ku buryo bukomeye.

Ibihugu bikennye bishobora kwibasirwa cyane

Impuguke zigaragaza ko ingaruka zikomeye zizigaragara cyane mu bihugu bikennye, by’umwihariko ibyo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, Aziya y’Amajyepfo na Amerika y’Amajyepfo.

Ibi bihugu bisanzwe bidakoresha inyongeramusaruro nyinshi mu buhinzi, bikaba bishobora guhura n’ibura rikomeye ry’ibiribwa mu gihe ifumbire yakomeza kubura.

Ibiciro bya peteroli byazamutse bikabije

Ibi bibazo byiyongeraho izamuka rikabije ry’ibiciro bya peteroli ku isoko mpuzamahanga, aho akagunguru k’ibikomoka kuri peteroli bidatunganyije kari hejuru ya $110, mu gihe mbere y’iyi ntambara kari hafi $70.

Abasesenguzi bavuga ko niba iyi ntambara ikomeje gukaza umurego, ishobora guteza ikibazo gikomeye cy’ibiribwa ku Isi, aho ibiribwa bishobora kubura cyangwa bikabahenda cyane, bigateza ibibazo by’imibereho ku baturage benshi.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments