General Rtd
Fred Ibingira yagaragaje ko abanyarwanda bafite amahirwe yo kugira perezida
Kagame nk’umukuru w’igihugu ,kubera ubushishozi agaragaza mu miyoborere ndetse
n’icyerekezo cyiza yahaye u Rwanda nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe
abatutsi.
Ni mu kiganiro
yatanz ubwo yari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe
abatutsi ahibukwaga abari abakozi ba za minisiteri zitwaga MININTER MINIFOP na
MINITRASO bazize Jenoside yakorewe abatutsi.
Fred
Ibingira wari umwe mu basirikare bakuru bayoboye urugamba rwo kubohora
igihugu no guhagarika Jenoside ,yatanze ikiganiro agaragaza ubuhanga
bw’uwari umugaba mukuru w’ingabo zari iza RPA wari Major Gen.Paul Kagame uburyo
yayoboye ingabo ngo zize gutabara abatutsi bari bari kwicwa hirya no hino mu
gihugu.
Yagaragaje
ko n’ubwo ingabo za RPA bari bacye ariko ubuhanga bw’umugaba mukuru w’ingabo
ndetse n’ishyaka ryo kurwanira ukuri bari bafite byatumye batsinda urugamba
barokora abicwaga n’ubwo bitakunze ko bose babagereraho ku gihe.
Ibingira
yagaragaje ko umwihariko wa Jenoside yakorewe abatutsi ari uko yakozwe
n’abanyarwanda bica abandi banyarwanda ariko inahagarikwa n’abanyarwanda,ari na
ho yagaragaje ubuhanga bwa Perezida Kagame kuko yabashije kubanisha mu mahoro
abishe n’abiciwe.
Yagize
ati”Urugamba rwo guhagarika Jenoside rwakurikiwe no guhuza abishwe n’abiciwe
abo bantu bombi ukabahuza.Ahandi habaye za Jenoside zakozwe ari igihugu kiza
kikica abenegihugu b’ikindi gihugu ariko iyacu aho ibereye umwihariko ni
abanyarwanda babyutse bica abandi barabamara.
Noneho
mwibaze umuntu wari muri position yo kugirango aba bantu bombi bongere
babane.Hari uwiciwe uyu munsi afite imbunda ,afite imbaraga kumubwira uti iyo
mbunda aka si ko kazi kayo akazi kayo ni akangaka”.
General
Ibingira yavuze ko muri icyo gihe abishe bahungiraga ku basirikare,abiciwe nabo
babaregera abicanyi ariko abasirikare bakabajya hagati bakabahumuriza ko ntacyo
baba kandi byarashobotse RPF yarabikoze hakaba hashize imyaka
32 igihugu kirimo amahoro ,hubakwa ubumwe bw’abanyarwanda ku buryo butajegajega
ndetse no kubaka igihugu cyari cyarasenyutse.
General
Ibingira yavuze kandi ko Perezida Kagame ari impano abanyarwanda bahawe n’Imana
aho yagize ati”Amahirwe twagize hano,kuba afande (Perezida Kagame) yarayoboye
urugamba uyu munsi akaba atuyoboye abanyarwanda Imana mubyo yadukoreye ni uko
yaduhaye umuyobozi yubaka igihugu.Ahasigaye ni ahacu kugira ngo tumufashe Iki
gihugu cyubakwe”
Mu gusoza
ubutumwa bwe Ibingira yasabye abayobozi bose kurwana urugamba bakora neza ibyo
bashinzwe mu rwego rwo gushyigikira icyerekezo cy’muyobozi mwiza ushyize imbere
politiki yubaka igihugu,bityo abakiri bato bakwiye kumenya guhitamo umurongo
mwiza no gukoresha ubuto bwabo neza kugirango bakomeze basigasire ibyiza no
kubaka igihugu kizima kuko kiri mu biganza byabo.
Like This Post? Related Posts