• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

 Nibura abantu 36 bishwe mu minsi ibiri y’ibitero byagabwe n’inyeshyamba za Allied Democratic Forces (ADF) mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nk’uko byemejwe n’inzego z’ibanze n’abashinzwe umutekano.

Iyi mitwe ifitanye isano n’umutwe wa Islamic State, ikomeje guteza ubwoba mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.

Amakuru ava muri aka gace avuga ko abantu 21 bishwe kuva ku wa Kabiri mu bitero byagabwe mu midugudu iri hafi ya Beni-Mbau, mu gihe abandi 15 bishwe ku wa Kane mu gace ka Biakato, mu ntara ya Ituri.

Abatangabuhamya bavuga ko abarwanyi bateye abaturage mu ngo zabo nijoro, bakabica bakoresheje amasasu n’imihoro.

Mu bishwe harimo abagore ndetse n’umwana umwe, mu gihe abandi benshi baburiwe irengero.

Allied Democratic Forces (ADF) watangiye nk’umutwe w’inyeshyamba ukomoka muri uganda, ariko nyuma uza kwiyunga kuri Islamic State.

Uyu mutwe umaze imyaka ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane cyane mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, hafi y’imipaka ya Uganda n’u Rwanda.

Ibi bitero bibaye nyuma y’uko Amnesty International isohoye raporo ishinja ADF ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.

Iyo raporo ivuga ko uyu mutwe ushinjwa:gushimuta abaturage ,Gukoresha abana mu ntambara ,Ibikorwa by’ubucakara  ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’abakobwa

Kuva mu 2021, ingabo za uganda zifatanyije n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bikorwa byo kurwanya ADF.

Nubwo ibikorwa bya gisirikare byakajijwe, ibitero ku baturage biracyakomeje.

Abaturage bo muri aka gace bavuga ko bakomeje kubaho mu bwoba, kubera ko ibitero bikunze kugabwa nijoro kandi bigibasira abasivili.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikomeje gusaba uburinzi bwihuse ku baturage ndetse no gukurikiranwa kw’abakora ibi byaha.

 

 

 

 

 

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments