Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko afite umugambi wo kugira Venezuela Leta ya 51 y’igihugu cye, nyuma yo gukuraho ubutegetsi bwa Nicolás Maduro.
Uyu mugambi wa Trump
washyizwe hanze n’umunyamakuru wa Fox News, John Roberts, nyuma y’ikiganiro cyo
kuri telefone yavuze ko yagiranye n’uyu mukuru w’igihugu ku wa 11 Gicurasi
2026.
John Roberts yavuze ko Trump yamubwiye ko ashaka kugira
Venezuela Leta ya Amerika, ndetse agakomeza kubyaza umusaruro peteroli iki
gihugu cyo muri Amerika y’Amajyepfo gifite.
Ati “Maze kuvugana kuri telefone na Perezida Donald Trump. Yambwiye
ko akomeje gutekereza byimbitse ku buryo bwo kugira Venezuela Leta ya 51.”
Trump yabwiye uyu munyamakuru ko impamvu ashyize imbere uyu
mugambi ari uko Venezuela ifite ibikomoka kuri peteroli bibarirwa agaciro ka
miliyari ibihumbi 40$, ndetse akaba akunzwe muri iki gihugu.
Trump yagize ati “Venezuela ikunda Trump.”
Muri Mutarama 2026 nyuma yo guta muri yombi Maduro wayoboraga
Venezuela, Trump yavuze ko Amerika izayobora Venezuela ifatanyije na Delcy
Rodriguez wemejwe nka Perezida w’iki gihugu by’agateganyo.
Kuva Amerika yatangira kwinjira mu bucuruzi bwa peteroli ya
Venezuela, muri Mata buri munsi hagurishwaga utugunguru miliyoni. Imibare
nk’iyi yaherukaga mu 2018.
Kugira ngo Venezuela ihinduke Leta ya Amerika byasaba ko
byemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko ndetse n’ubutegetsi bwa Venezuela, ibintu
Rodriguez yavuze ko bitazigera biba.