Umunyamakuru
Murindahabi Irene, yamaze gushyira hanze integuza y’ubukwe bwe na Liliane,
umukobwa w’inzozi ze.
Abinyujije
ku mbuga nkoranyambaga ze, Murindahabi Irene akaba yashyizeho integuza
igaragaza ko ubukwe bwe na Liliane buzaba tariki ya 15 Kanama 2026.
Iyi nteguza
ikaba yari kumwe n’amafoto ya M Irene ari kumwe na Liliane, afite ururabo no ku
ntoki ze yambaye impeta.
Hari n’indi
foto igaragaza Irene ari kumwe n’uwo yahisemo ko yazamubera mama w’abana be
bari ahantu hatari mu Rwanda ari n’aho benshi bahereye bavuga ko uyu mukunzi
ataba mu Rwanda.
Aya mafoto
yaherekejwe n’amagambo agira ati "Sinjye uzarota bibaye Mummy.
Ndagukunda."
M Irene nyiri muyoboro wa YouTube wa MIE Empire, yanakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Isango Star ndetse na Isibo TV.
Like This Post? Related Posts