Mu gihe ibiganiro bigamije guhagarika intambara hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bikomeje kugenda biguru ntege, amakuru mashya aravuga ko Amerika ifatanyije na Israel biri gutegura ibindi bitero bikomeye kuri Iran muri iki cyumweru.
Ikinyamakuru The New York Times cyatangaje ko aya makuru cyayahawe n’abayobozi bamwe bo muri Amerika ndetse n’abo mu Burasirazuba bwo Hagati bafite amakuru yizewe kuri iki kibazo.
Intambara hagati ya Amerika, Israel na Iran yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026, ubwo Amerika na Israel bagabaga ibitero bikomeye ku butaka bwa Iran, byahitanye abayobozi bakomeye barimo Ayatollah Ali Khamenei wari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran.
Nyuma y’iyo ntambara, ku wa 07 Mata 2026 hashyizweho agahenge kugira ngo impande zombi zitangire ibiganiro by’amahoro, ariko kugeza ubu nta masezerano afatika aragerwaho.
Nubwo impande zombi zakomeje kugerageza ibiganiro, ikibazo gikomeje gukomera ni ifungwa ry’inzira ya Hormuz, imwe mu nzira z’ingenzi zinyuzwamo peteroli nyinshi ku Isi.
Ifungwa ry’iyi nzira ryagize ingaruka zikomeye ku bukungu bw’Isi, kuko inyuzwamo hafi 20% bya peteroli ikoreshwa ku rwego mpuzamahanga.
Abayobozi babiri bo mu Burasirazuba bwo Hagati babwiye The New York Times ko Amerika na Israel biri guteganya kongera kugaba ibitero kuri Iran mu minsi mike iri imbere.
Umwe mu bayobozi bo muri Amerika yavuze ko impamvu nyamukuru yo kongera ibyo bitero ari uko ibiganiro by’amahoro nta musaruro byatanze.
Amakuru avuga ko ibi bitero bishya bishobora kwibasira ibigo bya gisirikare bya Iran, ibikorwa remezo bikomeye ndetse n’ahantu hakekwa kubikwamo Uranium Iran yaba yarahishe nyuma y’ibitero Amerika yagabye ku nganda za nucléaire za Iran muri Kamena 2025.
Perezida wa Amerika, Donald Trump, yakomeje kuburira Iran ko igihugu cye kitazazuyaza kuyigabaho ibitero mu gihe yakomeza kwinangira ku masezerano agamije guhagarika intambara.
Ku ruhande rwa Iran, ubutegetsi bwaho bwo bwatangaje ko buzihimura ku gitero icyo ari cyo cyose cyakongera kugabwa ku gihugu cyabo, nk’uko bwabigenje nyuma y’ibitero byo muri Gashyantare, bikomeje kugeza ubu guteza umwuka mubi n’ihungabana ku rwego mpuzamahanga.
Like This Post? Related Posts