Serivisi zo gutwara abantu n’ibintu muri Kenya zahagaze kuri uyu wa Mbere, nyuma y’uko abakora mu rwego rw’ubwikorezi batangaje imyigaragambyo rusange yo kwamagana izamuka rikabije ry’ibiciro bya lisansi na mazutu rikomeje kuremerera abaturage n’abakora ubucuruzi.
Iyi myigaragambyo yatumye imodoka zitwara abagenzi zizwi nka matatu, amapikipiki ya boda boda, amatagisi, imodoka zitwara ibintu ndetse n’amakamyo manini bihagarika akazi mu bice byinshi by’igihugu, cyane cyane mu murwa mukuru Nairobi no mu yindi mijyi ikomeye.
Icyemezo cyo guhagarika ibikorwa cyafashwe nyuma y’uko Ikigo gishinzwe kugenzura ingufu na peteroli muri Kenya, Energy and Petroleum Regulatory Authority (EPRA), gitangaje izamuka rishya ry’ibiciro bya lisansi na mazutu, ibintu byakajije umurego mu kuzamura ikiguzi cy’ingendo n’ubuzima bwa buri munsi.
Abahagarariye amashyirahamwe y’abatwara abantu n’ibintu bavuga ko ibiciro bishya byatumye benshi mu bakora uwo mwuga batagishobora kubona inyungu cyangwa gukomeza gukora mu buryo busanzwe.
Bavuga kandi ko abaturage basanzwe na bo bamaze kugerwaho n’ingaruka zikomeye z’izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa n’ingendo.
Ishyirahamwe ry’abakora mu rwego rw’ubwikorezi rya Transport Sector Alliance ryatangaje ko iyi myigaragambyo ishyigikiwe n’abatwara abantu mu modoka rusange, abatwara ibicuruzwa mu makamyo, abatwara abantu hifashishijwe internet nka taxis zo kuri apps, ndetse n’abatwara amapikipiki ya boda boda.
Amashuri menshi yamaze kuburira ababyeyi ko hashobora kubaho ibibazo byo gutwara abanyeshuri, mu gihe abacuruzi na bo bavuga ko ibicuruzwa bishobora gutinda kugera ku masoko kubera guhagarara kw’ingendo z’amakamyo.
Abigaragambya basaba Leta ya Kenya gusubiramo ibiciro bya lisansi, gukora ivugurura mu rwego rwa peteroli no gufata ingamba zihutirwa zo kugabanya ibiciro by’ubuzima bikomeje kuzamuka muri iki gihugu cyo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli biheruka gutangazwa n'Ikigo Energy and Petroleum Regulatory Authority (EPRA) muri Kenya, cyavuze ko muri Nairobi litiro ya lisansi (Super Petrol) yazamutse igera kuri KSh214.25.
Mu gihe mazutu (Diesel) yo yazamutse cyane igera kuri KSh242.92 kuri litiro, ibintu byateje uburakari mu batwara abantu n’ibintu bavuga ko ibyo biciro bishya bituma gukora ubwikorezi bidashoboka kubera ikiguzi gikabije cyo gukoresha ibinyabiziga
Like This Post? Related Posts