• Amakuru / MU-RWANDA


Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda yatangaje impungenge zayo ku cyorezo cya Ebola kimaze kugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) no muri Uganda, isaba abaturage b’iki gihugu baba cyangwa bari mu Rwanda kwirinda ingendo zerekeza mu bice byibasiwe n’iki cyorezo.

Mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa 18 Gicurasi 2026, Ambasade ya Amerika yavuze ko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, World Health Organization (OMS/WHO), ryamaze gutangaza ko Ebola yongeye kugaragara muri RDC no muri Uganda ari ikibazo cy’ubuzima gifite uburemere ku rwego mpuzamahanga.

Ambasade yasabye Abanyamerika bose bari mu Rwanda kwirinda ingendo zitari ngombwa zerekeza muri Uganda no muri RDC, cyane cyane mu Ntara ya Ituri iri mu Burasirazuba bwa RDC, aho iki cyorezo cyamaze gufata intera ikomeye kigahitana ubuzima bwa benshi.

Mu itangazo ryayo ryo ku wa 17 Gicurasi 2026, yagize iti:“Guverinoma ya Amerika nta bushobozi buhagije ifite bwo gutanga ubutabazi bwihuse muri utu duce twibasiwe na Ebola. Ntimukajye muri aka gace ku mpamvu iyo ari yo yose.”

Ambasade yanibukije abaturage bayo ko ibimenyetso bya Ebola bishobora gusa n’ibya malaria cyangwa izindi ndwara zisanzwe zirangwa n’umuriro, isesemi, gucika intege no kubabara umutwe. Yasabye umuntu wese ugaragaza ibyo bimenyetso kugana ibigo nderabuzima hakiri kare kugira ngo akurikiranwe ndetse afashwe ibizamini bikenewe.

RDC yagaragayemo umurwayi wa mbere wa Ebola muri uyu mwaka ku wa 24 Mata 2026, Nyuma y’ibyumweru bike, ku wa 17 Gicurasi 2026, Umujyi wa Goma uhana imbibi n’u Rwanda nawo wemejwemo umurwayi wa Ebola, ibintu byateye impungenge zikomeye mu karere.

Nyuma y’ayo makuru, ubuyobozi bw’u Rwanda bwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo imipaka ibuhuza na RDC, cyane cyane iyo mu turere twa Rubavu na Rusizi, hagamijwe gukaza ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Ebola imaze imyaka myinshi yibasira RDC

Kuva mu mwaka wa 1976, RDC imaze kwibasirwa n’ibyorezo byinshi bya Ebola, birimo ubwoko bwa “Zaïre”, ubwaturutse muri Sudani ndetse n’ubwoko bwa Bundibugyo. Icyorezo kiri kugaragara ubu ni kimwe mu byongeye kwaduka nyuma y’igihe igihugu gihanganye n’iyi ndwara yica vuba.

Nk’uko OMS ibigaragaza, Ebola ni indwara yica hagati ya 25% na 90% by’abayanduye bitewe n’uburyo yitabwaho n’aho yagaragaye. Ku mpuzandengo, abarenga 50% by’abayanduye bashobora guhitanwa nayo. Gusa, inzobere zemeza ko iyo umurwayi avuwe hakiri kare kandi agahabwa ubwitabire bwihuse, amahirwe yo kurokoka aba ari menshi.

Abaturage bakomeje gusabwa gukaza isuku, kwirinda kwegera cyangwa gukora ku muntu ugaragaza ibimenyetso bya Ebola, no gukurikiza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima kugira ngo hirindwe ikwirakwira ry’iki cyorezo mu karere.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments