• Amakuru / MU-RWANDA


Mu Karere ka Bugesera haravugwa inkuru y’urupfu rwa Uwera Fabiola wari ufite imyaka 30 y’amavuko, wasanzwe mu nzu yapfuye mu buryo buri gukorwaho iperereza.

Aya makuru yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa 19 Gicurasi 2026, ahagana Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, mu Mudugudu wa Rukora, mu Kagari ka Gakamba, mu Murenge wa Mayange, mu Karere ka Bugesera,u Ntara y'Iburasirazuba.

Amakuru ava muri aka gace avuga ko nyakwigendera yasanzwe aryamye ku buriri mu cyumba cye, bikekwa ko yaba yakubiswe ikintu mu mutwe mbere yo kwitaba Imana.

Bamwe mu baturage bavuga ko mbere y’uko hamenyekana uru rupfu, babonye umukobwa wakoraga muri uru rugo asohokanye matera, ariko ngo icyo gihe ntibabyitayeho cyane. Uwo mukozi w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 20 y’amavuko kuri ubu ntaraboneka, ibintu byatumye atangira gukekwaho uruhare muri uru rupfu.

Polisi n’inzego z’ibanze bavuga ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabaye ndetse hafatwe uwo ari we wese waba yabigizemo uruhare.

Abaturage bo muri aka gace bavuga ko batewe ubwoba n’iyi nkuru, basaba ko ukekwaho uruhare muri uru rupfu yatabwa muri yombi vuba kugira ngo ukuri kujye ahagaragara.

Inkuru irambuye mu buryo bw'amajwi n'amashusho: 


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments