Ikipe ya APR FC yegukanye Igikombe cy’Amahoro 2026 nyuma yo gutsinda Rayon Sports kuri penaliti 4-2, nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1 mu minota 90 y’umukino wa nyuma wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu.
Uyu mukino watangiye ku muvuduko wo hejuru cyane, aho APR FC yihariye iminota ya mbere isatira cyane izamu rya Rayon Sports.
Mu minota 15 ya mbere gusa, ikipe y’Ingabo z’Igihugu yari yamaze kubona uburyo bubiri bukomeye ndetse inabona koruneri ebyiri, ibintu byagaragazaga inyota yo gufungura amazamu hakiri kare.
Rayon Sports yabanje kugorwa no gufata umukino hagati mu kibuga, bituma ihitamo gukina imipira miremire ishakisha ba rutahizamu bayo Asman Ndikumana na Aziz Bassane. Gusa ba myugariro ba APR FC bayobowe na Niyigena Clément na Nshimiyimana Yunusu bakomeje guhagarara neza.
Ku munota wa 44, Rayon Sports yabonye penaliti nyuma y’uko Tony Kitoga acomekeye umupira mwiza Asman Ndikumana, maze yinjira mu rubuga rw’amahina agasohokanwa nabi n’umunyezamu Hakizimana Adolphe. Umusifuzi yahise yemeza penaliti, maze Asman Ndikumana ayitera neza atsinda igitego cya mbere cya Rayon Sports.
Iki gitego cyatumye Asman akomeza kuba ikibazo gikomeye kuri APR FC, kuko cyabaye icya gatatu ayitsinze mu mikino itatu iheruka kuyihuza kuva muri Mutarama 2026. Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports iyoboye n’igitego 1-0.
APR FC yagarutse mu gice cya kabiri ifite imbaraga nshya ndetse ntiyatindije kwishyura. Ku munota wa 50, rutahizamu William Togui Mel yatsinze igitego cyo kwishyura n’umutwe nyuma y’umupira mwiza wari uzamuwe na Djibril Ouattara ku ruhande rw’iburyo.
Umunyezamu Kwizera Olivier yagerageje kuwukuramo ariko biranga, umupira ujya mu rushundura hagati y’ubwugarizi bwa Rayon Sports bwari buyobowe na Ramazani Tshimanga na Youssou Diagne.
Nyuma y’iki gitego umukino warushijeho gukomera, amakipe yombi ashaka igitego cy’intsinzi ariko uburyo bwabonekaga ntibubyazwe umusaruro. Abatoza bombi bakoze impinduka zitandukanye bashyira imbaraga mu busatirizi kugira ngo barebe ko babona igitego cya kabiri.
Umutoza wa APR FC, Teleb, yakoze impinduka zikomeye zirimo gukuramo Memel Dao na Mugisha Gilbert ku munota wa 66, ashyiramo Yousif Daouda Seidu na Hakim Kiwanuka. Yongeye kandi kuzana Mamadou Sy ndetse mu minota ya nyuma ashyiramo Denis Omedi asimbuye Togui Mel wari watsinze igitego.
Ku ruhande rwa Rayon Sports, impinduka nyinshi zakozwe kubera imvune ndetse no gushaka kongera imbaraga mu busatirizi.
Mugisha Didier yasimbuye Aziz Bassane, mu gihe Ramazani Tshimanga yavuyemo kubera imvune agasimburwa na Emery Bayisenge.
Iminota 90 yarangiye amakipe yombi anganya 1-1, hitabazwa penaliti kugira ngo haboneke iyegukana Igikombe cy’Amahoro.
Muri penaliti, APR FC yigaragaje nk’ikipe ikomeye kurusha Rayon Sports. Penaliti za APR FC zinjijwe neza na Hakim Kiwanuka, Byiringiro Jean Gilbert, Kapiteni Niyomugabo Claude na Denis Omedi.
Ku ruhande rwa Rayon Sports, penaliti zinjijwe na Emery Bayisenge na Mugisha Didier gusa, mu gihe Kwizera Olivier yahushije imwe ndetse anatsindwa indi, naho penaliti ya Asman Ndikumana ifatwa neza na Hakizimana Adolphe.
Intsinzi yahise ituma APR FC yuzuza ibikombe bibiri bikomeye muri uyu mwaka nyuma yo no gutwara igikombe cya shampiyona. Kuba yatwaye “Double” bivuze ko itike ya CAF Confederation Cup izahabwa ikipe izarangiza ku mwanya wa kabiri muri shampiyona, aho kugeza ubu Rayon Sports ari yo iwuriho habura imikino ibiri ngo shampiyona irangire.
Abakinnyi ba APR FC, abatoza n'abafana bayo, bishimiye kwegukana Igikombe cy'Amahoro no guhabwa sheki ya miliyoni 12 Frw. Naho Rayon Sports yabaye iya kabiri yahawe miliyoni 5 Frw.
Ni Igikombe cy'Amahoro cya 15 cyegukanywe n'Ikipe y'Ingabo z'Igihugu yashinzwe mu 1993. Mu myaka 10 ishize, APR FC yatwayemo Ibikombe by'Amahoro inshuro eshatu gusa: Mu 2017, 2025 na 2026.
Mu cyiciro cy’abagore, Rayon Sports WFC yegukanye Igikombe cy’Amahoro itsinze Police WFC ibitego 2-0. Rayon Sports WFC yahembwe miliyoni 8 Frw, mu gihe Police WFC yahembwe miliyoni 5 Frw.
Rayon Sports WFC yegukanye Igikombe cy’Amahoro itsinze Police WFC ibitego 2-0
Like This Post? Related Posts