• Amakuru / MU-RWANDA


Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma rwakatiye igifungo cya burundu abantu bane, nyuma yo kubahamya icyaha cy’ubwicanyi bwakorewe ku bushake. Muri bo harimo Hakizimana Jean Luc uzwi ku izina rya Shehe, ukurikiranyweho kwica nyina akamuta mu mwobo muremure wa metero umunani, nyuma akawusukaho béton agamije guhisha ibimenyetso.

Urubanza rwaburanishijwe ku mugaragaro ku wa 09 Kamena 2026 mu Kagari ka Mutenderi, mu Murenge wa Mutenderi, mu Karere ka Ngoma, mu Ntara y'Iburasirazuba.

Abakatiwe ni Hakizimana Jean Luc (Shehe), umugore we Musengimana Claudine, Nzabonimana Thierry Etienne na Sumbabose Jacques.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Hakizimana na nyina, Mukaremezo Xaverine, bari bafitanye ikibazo cy’amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda. Bivugwa ko nyuma yo gucura umugambi wo kumwica, Hakizimana yahamagaye nyina amubwira ko aza kumuha ayo mafaranga.

Ku wa 01 Gicurasi 2026, Mukaremezo ageze kwa mwana we, Hakizimana yahise ashaka abo bafatanya gushyira mu bikorwa uwo mugambi. Ubushinjacyaha buvuga ko bafatanyije kumugirira nabi kugeza ashizemo umwuka cyangwa akagira intege nke cyane, nyuma bamujugunya mu mwobo wari ufite ubujyakuzimu bwa metero umunani.

Iperereza ryagaragaje ko nyuma y’icyo gikorwa, Hakizimana yahise ahamagara umufundi wari usanzwe amwubakira, maze basukaho béton kuri uwo mwobo.

Ubushinjacyaha bwemeza ko icyo gihe nyakwigendera yari agifite ubuzima, ndetse yari akiri gutabaza asaba gutabarwa.

Nyuma y’iminsi ibiri, hubatswe inzu hejuru y’uwo mwobo mu rwego rwo kurushaho gusibanganya ibimenyetso. Icyakora, amakuru yageze ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwakoze iperereza, rusenya aho hantu maze rusangamo umurambo wa nyakwigendera.

Urukiko rwashingiye ku bimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha, imyirondoro y’abaregwa ndetse n’ibyo bemereye mu ibazwa, rwanzura ko bose uko ari bane bari bafite uruhare mu mugambi wo kwica Mukaremezo Xaverine.

Mu mwanzuro warwo, urukiko rwabahamije icyaha cy’ubwicanyi bwakorewe ku bushake n’ubufatanyacyaha, rubakatira igifungo cya burundu.

Abaturage bitabiriye iburanisha bagaragaje agahinda batewe n’ubu bwicanyi, bavuga ko bibabaje kubona umuntu afata icyemezo cyo kwica mugenzi we yabanje kubitegura, ndetse bikarushaho gutera intimba iyo uwishe ari umwana wishe umubyeyi we wamubyaye.

Bamwe bagaragaje ko iki gihano gikwiye kubera isomo abandi, kugira ngo birinde ibikorwa by’urugomo n’ubwicanyi, cyane cyane ibikorerwa abo bafitanye isano ya hafi.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments