• Amakuru / MU-RWANDA


Perezida wa Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho abayobozi bashya mu nzego zitandukanye za Guverinoma ndetse no mu bigo bikomeye by’Igihugu, nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku wa 10 Kamena 2026.

Muri izi mpinduka harimo abaminisitiri bashya, abanyamabanga ba Leta, abadipolomate ndetse n’abayobozi b’ibigo bikomeye bya Leta.

Mu rwego rwa Guverinoma, Perezida Kagame yagize Bwana Murwanashyaka Damien Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, yungirizwa na Zingiro Armand na Col. Bizimungu Claudien bagizwe Abanyamabanga ba Leta muri iyo minisiteri.

Madamu Uwizeye Judith yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, mu gihe Bwana Kajangwe Antoine Marie yagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda.

Ku rwego rw’abahagarariye u Rwanda mu mahanga, Lt Gen (Rtd) Karenzi Karake yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika y’Abaturage y’Ubushinwa, naho Maj Gen Bayingana Emmanuel agirwa Ambasaderi muri Israel. Col (Rtd) Ruhunga Jeannot we yagizwe Ambasaderi muri Polonye.

Hari kandi Amb. Nkulikiyinka Christine wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Esipanye.

Mu zindi nzego zikomeye, Madamu Kanyonga Louise yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Zigama CSS, Bwana Byilingiro Maximilien ayobora Ikigo gishinzwe Ingufu (REG), naho Madamu Umurungi Michelle agirwa Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, mu izina rya Perezida wa Repubulika.

 


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments