Leta ya Iran
yatangaje ko yafunze burundu Umuyoboro wa Hormuz, nyuma y'ibitero bishya
byagabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane.
Nk'uko
ibitangazamakuru byo muri Iran byabitangaje, humvikanye ibiturika bikomeye ku
kirwa cya Qeshm, no mu mijyi ya Minab, Sirik ndetse no ku cyambu cya Bandar
Abbas giherereye mu majyepfo y'igihugu, nyuma y'ibyo bitero bya Amerika.
Mu gusubiza
ibyo bitero, Tehran yatangaje ko igiye kugaba ibitero ku birindiro bya
gisirikare bya Amerika biri muri Koweït na Bahreïn, inavuga ko amato yose
azagerageza kunyura mu Muyoboro wa Hormuz azafatwa nk'ibitero ku mutekano wayo.
Icyicaro
gikuru cy'ingabo za Iran kizwi nka Khatam al-Anbiya cyatangaje ko:
"Mu
gusubiza ibikorwa by'urwango bya Amerika ndetse n'ibitero byagabwe ku bice
bimwe byo mu Ntara ya Hormozgan, Umuyoboro wa Hormuz ubu urafunzwe ku bwato
bwose, harimo amato atwara peteroli n'ibicuruzwa. Ubwato bwose buzagerageza
kuwunyuramo buzagabwaho ibitero."
Iran kandi
yahakanye yivuye inyuma ibyo Amerika ivuga ko inzira zo kunyura muri uwo
muyoboro zigifunguye.
Hagati aho,
ingabo zirwanira mu mazi za Iran zatangaje ko zamaze kurasa amato abiri
yavugwaga ko yageragezaga kunyura muri uwo muyoboro mu buryo bunyuranyije
n'amabwiriza yashyizweho, nubwo hatatangajwe andi makuru arambuye kuri ayo
mato.
Ku ruhande
rwa Amerika, ubuyobozi bwahakanye ko Umuyoboro wa Hormuz wafunzwe burundu,
nubwo bwemeza ko bukomeje gushyira igitutu kuri Iran binyuze mu gufatira
ingamba ibyambu byayo.
Uku gukomeza
gukaza umurego kw'intambara n'amakimbirane mu Karere k'Ikigobe cya Persian
gukomeje kugira ingaruka ku bukungu bw'isi, cyane cyane ku isoko rya peteroli.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, igiciro cya peteroli ya Brent yo mu Nyanja
y'Amajyaruguru cyazamutseho 1.7%, kigera kuri 94.68$ ku kagunguru, mu gihe icya
WTI yo muri Amerika cyazamutseho 2%, kigera kuri 91.84$ ku kagunguru.
Abakurikirana
ibyo muri kariya gace
bavuga ko niba amakimbirane hagati ya Iran na Amerika akomeje gukaza
umurego, ibiciro bya peteroli bishobora gukomeza kuzamuka, bikagira ingaruka ku
bukungu bw'ibihugu byinshi ku isi.