• Amakuru / MU-RWANDA


Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwafashe icyemezo cyo kwiyambura ububasha bwo kuburanisha urubanza ruregwamo umunyamategeko akaba n’Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga, Me Munyakaragwe Aline, ushinjwa kwita Ingabire Nelly (Iradukunda Nelly) “igikuri”, ijambo bivugwa ko ryari rifitanye isano n’ubumuga bw’ubugufi bukabije afite.

Iki cyemezo cyatangajwe ku wa 11 Kamena 2026, nyuma y’uko urukiko rusanze ibikorwa aregwa bidakwiye gufatwa nk’icyaha cyo gutukana mu ruhame nk’uko byari byararezwe n’Ubushinjacyaha, ahubwo bishobora kugira icyaha cy’ivangura rishingiye ku miterere y’umubiri n’ubumuga.

Uko ikibazo cyatangiye

Ingabire Nelly yareze Me Munyakaragwe mu Bushinjacyaha amushinja kumutesha agaciro no kumuvangura, nyuma y’uko amwise “igikuri” mu gihe yari mu kazi ko gushyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko kijyanye n’urubanza rw’izungura.

Mu iburanisha, Nelly yagaragaje ko ayo magambo atari ugutukana gusa, ahubwo yari amagambo amwibasira kubera imiterere y’umubiri we, bityo akaba yaragize ingaruka zikomeye ku marangamutima ye ndetse akamwambura icyubahiro.

Bivugwa ko ubwo Me Munyakaragwe yari ageze aho umutungo wagombaga kurangirizwaho urubanza uherereye, yahamagaye ushinzwe umutekano mu mudugudu amubwira ati:“Ndi kwa cya gikuri cy’igikire.”

Aya magambo ni yo yabaye ishingiro ry’ikirego cyatanzwe na Nelly.

Icyifuzo cy’Ubushinjacyaha n’ubwunganizi bw’uregwa

Ubushinjacyaha bwari bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge guhamya Me Munyakaragwe icyaha cyo gutukana mu ruhame, rukamuhanisha igifungo cy’amezi abiri n’ihazabu y’ibihumbi 200 Frw.

Ku ruhande rwe, Me Munyakaragwe yahakanye ibyaha aregwa, avuga ko nta cyaha yakoze kandi ko nta gihano yakatirwa mu gihe icyaha kitagaragajwe mu buryo budashidikanywaho. Yasabye urukiko gutesha agaciro ibyifuzo by’Ubushinjacyaha.

Impamvu urukiko rwiyambuye ububasha

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwasanze inzitizi yari yatanzwe n’uruhande ruregera indishyi ifite ishingiro, rwanagaragaje ko ibikorwa Me Munyakaragwe yakoze bigize icyaha cy’ivangura aho kuba icyaha cyo gutukana mu ruhame kandi ko ari icyaha cy’ubugome, rukaba rudafite ububasha bwo kuburanisha icyaha nk’icyo.

Kubera ko icyaha cy’ivangura gifatwa nk’icyaha gikomeye kandi kidashobora kuburanishwa n’Urukiko rw’Ibanze, urwo rukiko rwahise rwemeza ko rutakomeza kuburanisha uru rubanza.

Itegeko riteganya iki?

Ingingo ya 163 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, iteganya ko igikorwa kigamije kuvutsa umuntu umwe cyangwa benshi uburenganzira bwabo buteganywa mu mategeko y’u Rwanda cyangwa mu masezerano mpuzamahanga u Rwanda rwemeje hashingiwe ku isano muzi, ubwoko, inkomoko, umuryango, inzu, ibara ry’uruhu, igitsina, akarere, ubwenegihugu, idini, ibitekerezo bya politiki, ibyiciro by’ubukungu, umuco,ururimi, imibereho muri sosiyete, ubumuga bw’umubiri cyangwa bwo mu mutwe cyangwa isura y’umubiri, urukiko rw’ibanze rwahise rufata icyemezo cyo kohereza uru rubanza mu rukiko rwisumbuye rukaba ari rwo ruruburanisha.

Mu gihe icyo cyaha gihamijwe n’urukiko rubifitiye ububasha, uwagikoze ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi ndetse n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 500 Frw na miliyoni 1 Frw.

Urubanza rwoherejwe mu Rukiko Rwisumbuye

Nyuma yo gufata uwo mwanzuro, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko dosiye yoherezwa mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ari na rwo ruzaburanisha uru rubanza mu mizi rukagena niba koko amagambo avugwa kuri Me Munyakaragwe agize icyaha cy’ivangura.

Ingabire Nelly yatangaje ko yishimiye icyemezo cy’urukiko, avuga ko ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo gushaka ubutabera, kuko kuva yatanga ikirego yari yarasabye ko amagambo yamwitiriwe afatwa nk’ivangura aho gufatwa nk’ugutukana bisanzwe.

Kuri ubu, hategerejwe ko Ubushinjacyaha butanga ikirego mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, nyuma urubanza rugahabwa itariki yo kuburanishwa.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments