• Amakuru / POLITIKI


Umunyamakuru wamamaye cyane mu biganiro bya siporo kuri Radiyo Radio Rwanda, Fidele Kajugiro Sebarinda, yitabye Imana azize uburwayi.

Urupfu rwe rwamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Kamena 2026, nyuma y’igihe yari amaze arwaye mu buryo bukomeye.

Amakuru aturuka mu muryango we avuga ko Kajugiro yaguye kwa muganga nyuma yo kujyanwayo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu. Abamwegereye bavuga ko yari amaze igihe arwana n’uburwayi, aho kuva mu mwaka ushize yajyaga aremba akajyanwa kwa muganga akavurwa agataha.

Kajugiro Sebarinda yari umwe mu banyamakuru ba siporo bubashywe cyane mu Rwanda, by’umwihariko mu myaka yakoraga mu yahoze ari ORINFOR, aho yamenyekanye kubera ubunyamwuga, gukunda siporo no gukorana neza n’abandi.

Abakoranye na we bamwibuka nk’umuntu wakundaga akazi, ugira umutima mwiza ndetse ufite impano yo kwakira no gufasha abakiri bato mu mwuga w’itangazamakuru.

Nyuma yo kuva muri ORINFOR, yakomeje ibikorwa bye muri Rwanda National Olympic and Sports Committee, akomeza gutanga umusanzu mu iterambere rya siporo nyarwanda.

Fidele Kajugiro Sebarinda asize umugore n’umwana umwe. Azibukirwa kandi ku ruhare yagize mu kurera no gufasha abana benshi bo mu muryango we bari barasizwe ari imfubyi na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Urupfu rwe rwateye agahinda abakunzi ba siporo, abanyamakuru ndetse n’abamuzi bose, bamwibuka nk’umunyamwuga wicishaga bugufi kandi waharaniye guteza imbere itangazamakuru rya siporo mu Rwanda.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments