Umuhanzi
nyarwanda Kevin MontanaUmwami w’amapiano mu Rwanda yatangaje ko yanyuzwe cyane n’uburyo yakiriwe
n’abakunzi b’umuziki nyuma yo kuririmba mu bitaramo bya Summer Country Tours,
avuga ko uru rugendo rwamusigiye ibyishimo byinshi ndetse rukamwongerera
icyizere cyo gukomeza guteza imbere impano ye.
Ni mugitaramocya Mbere cya Summer Country Tour cyabaye mu Ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 13
Kamena 2026 kikabera I Musanze aho Kevin Montana ariwe wabajirije abandi
bahanzi bose mu ndirimbo ze ziri mu
njyana y’amapiano aho yerekanye ubuhanga
bwo mu rwego rwo hejuru
Kevin
Montana wiyita Umwami w’amapiano mu
Rwanda nyuma y’ibi bitaramo mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru yashimiye
abantu bose bitabiriye iki gitaramo , agaragaza ko urukundo yeretswe rwamukoze
ku mutima kandi rukamwibutsa impamvu yahisemo gukora umuziki uri mu njyana y’amapiano
Yavuze ko
kubona abafana baririmbana na we indirimbo ze ndetse bakamwereka ko bishimira
ibyo akora ari kimwe mu bintu byamushimishije cyane muri uru rugendo rwe
Uyu muhanzi
yavuze ko Summer Country Tours yabaye umwanya mwiza wo kwegera abakunzi
b’umuziki bo mu bice bitandukanye cyane cyane abo muri Musanze aho asanzwe
akorera ibikorwa bye bitandukanye harimo
n’iby’umuziki , ndetse ikaba yarabaye n’urubuga rwo kumenyekanisha ibikorwa bye
ku bantu benshi kurushaho. Yagaragaje ko iki gitaramo cyamuhaye amasomo mashya
ndetse kikamufasha kurushaho kumenya ibyo abafana bifuza.
Kevin
Montana yavuze ko atigeze atekereza ko yakwakirwa ku rwego nk’urwo, ashimangira
ko uburyo abantu bitabiriye igitaramo bamurenze.
Yongeyeho ko igihe cyose yari ari ku rubyiniro yumvaga afite inshingano zo
gutanga ibyiza bishoboka kugira ngo yishimire hamwe n’abafana be.
Yagize ati
ko nyuma yo kurangiza kuririmbira abanyamusanze yasigaye afite amarangamutima
adasanzwe, kuko yabonye ko umuziki we ugenda urushaho kugera kure.
Yashimangiye
ko inkunga y’abafana ari yo imutera imbaraga zo gukomeza gukora indirimbo nshya
no gutegura ibikorwa byinshi bizabahuza mu minsi iri imbere.
Abakurikiranira
hafi ibikorwa bya Kevin Montana bavuze ko uru rugendo rwa Summer Country Tours
rwabaye intambwe ikomeye mu muziki we, cyane cyane mu kumwongerera
ubunararibonye bwo kuririmbira imbaga zitandukanye. Hari abagaragaje ko uburyo
yitwaye ku rubyiniro n’imikoranire ye n’abafana byagaragaje ko afite ejo hazaza
heza mu muziki.
Kevin
Montana yasabye abakunzi be gukomeza kumuba hafi no gushyigikira ibikorwa bye,
avuga ko hari imishinga mishya ari gutegura izatangazwa mu gihe kiri imbere.
Yasezeranyije abafana be ko azakomeza gukora umuziki ufite ubutumwa bwiza kandi
ugamije kubashimisha.
Summer
Country Tours yabaye kimwe mu bikorwa byafashije Kevin Montana guhura n’abafana
benshi no kubereka impano ye mu buryo bwagutse. Nyuma y’uru rugendo, uyu
muhanzi yavuze ko yagarutse afite imbaraga nshya, intego nshya ndetse
n’icyizere cyo gukomeza kuzamura ibendera ry’umuziki nyarwanda aho azajya hose.
Bamwe mu
bafana ba Kevin Montana bo muri Musanze
bari baje kumushyigikira nyuma y’igitaramo badutangarije ko ighe ari iki kugira
ngo abantu bategura ibitaramo bikomeye nk’ibi ndetse na Iwacu Na Muzika bazajya batekereza ku bahanzi bo mu
ntara nkawe kugira nawe abashe kwerekana ko abahanzi
bakorera umuziki hanze ya Kigali nabo bashoboye nkawe .