• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Perezida wa Angola, João Lourenço, yakiriye James Swan, Intumwa Yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni akaba n’Umuyobozi wa MONUSCO muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Kamena 2026, mu biganiro byabo hibanzwe ku kibazo cy’umutekano muke ukomeje kurangwa mu Burasirazuba bwa RDC, aho imirwano hagati y’impande zihanganye ikomeje, ndetse no ku ngingo zerekeye inzira za dipolomasi zirimo ibiganiro bya Washington biyobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibya Doha biyobowe na Qatar.

Nubwo João Lourenço atakiri Perezida w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), akomeje gukurikiranira hafi ibibazo by’umutekano muri RDC. James Swan, uherutse kugirira uruzinduko rwa kabiri i Goma kuva yatangira inshingano ze, yongeye gushimangira ko MONUSCO yiyemeje gushyigikira ishyirwa mu bikorwa no kugenzura amasezerano yo guhagarika imirwano mu Burasirazuba bwa RDC.

Nk'uko byatangajwe n’Ibiro bya Perezidansi ya Angola, James Swan yashimiye uruhare rukomeye Angola imaze imyaka myinshi igira mu gushakira amahoro, umutekano n’ituze RDC.

James Swan yayoboye MONUSCO nyuma y’aho Akanama k’Umutekano ka Loni kongereye manda y’uyu mutwe umwaka umwe, kugeza ku wa 20 Ukuboza 2026. 

Muri iyo manda nshya, izwi nka Resolusiyo 2808, MONUSCO yemerewe gukomeza kugira abasirikare 11,500, indorerezi za gisirikare n’abakozi b’iby’igisirikare 600, abapolisi 443 ndetse n’abapolisi bo mu mutwe udasanzwe 1,270.

Inshingano z’ingenzi za MONUSCO muri iyi manda ni ukurinda abasivili, gushyigikira ishyirwa mu bikorwa rya Resolusiyo 2773 yo mu 2025, no gufasha mu gushimangira inzego za Leta muri RDC.

Bitandukanye n’andi mabwiriza yabanje, Resolusiyo 2808 yahagaritse gahunda yo kugabanya buhoro buhoro ibikorwa bya MONUSCO kubera ko umutekano ukomeje kuzamba mu ntara za Ituri, Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Iyi resolusiyo yashyigikiwe cyane n’u Bufaransa kandi yashyizemo amasezerano mashya y’amahoro arimo aya Washington yasinywe hagati ya RDC n’u Rwanda muri Kamena 2025 ndetse n’aya Doha yasinywe mu Ugushyingo 2025. 

Ni muri urwo rwego, MONUSCO yitezweho kugira uruhare runini mu gukurikirana no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge ndetse no gushyigikira amahoro arambye mu Burasirazuba bwa RDC.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments