• Imyidagaduro / IBITARAMO

Mu gihe uruganda rw'imyidagaduro n'ubuhanzi mu Rwanda rukomeje gutera imbere ku rwego rushimishije, umujyi wa Kigali witeguye kwakira kimwe mu birori bikomeye kandi bitegerejwe na benshi, Agaciro Fashion Gala & Entertainment Awards – Edition 2, bizaba tariki ya  19 Nyakanga 2026 guhera saa Kumi n'Ebyiri z'umugoroba (6:00 PM).

Ibi birori bizahuza abahanzi, abanyamideli, abakora filime, ababyinnyi, abanyamakuru, abatunganya ibirori, abakora ubucuruzi, abakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse n'abakunzi b'imyidagaduro baturutse hirya no hino mu Rwanda no hanze yarwo.

Uyu mwaka, ibirori byateguwe  byahawe insanganyamatsiko igira iti:Turi  Ijwiri Rihindura  Uuzima –Imitekerereze  Myiza  ni  Ejo  Heza

Iyi nsanganyamatsiko igamije gushishikariza urubyiruko gukoresha impano n'ubuhanzi bafite mu kubaka ejo hazaza heza, no kurwanya ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge n'ibindi bishobora kubangiriza ubuzima n'iterambere.

Abateguye ibi birori batangaza ko Agaciro Fashion Gala & Entertainment Awards igamije kuba urubuga ruhuza impano, ubucuruzi, imyidagaduro n'ubukangurambaga bugamije impinduka nziza muri sosiyete nyarwanda.

Muri uyu mwaka hitezwe kwitabira ibyamamare bitandukanye mu ruganda rw'imyidagaduro, imyidagaduro n'imideri mu Rwanda, harimo abahanzi, abanyamideli, abakora filime, abanyamakuru n'abatunganya ibikorwa by'ubuhanzi bakomeje kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry'uru rwego.

Abazitabira bazahabwa amahirwe yo gukurikira ibikorwa byinshi birimo:Imurikamideli (Fashion Show).Imurikabikorwa n'Ubucuruzi (Exhibition & Trade Fair), Red Carpet Experience,Ibirori byo Gutanga Ibihembo,Imbyino n'Imyiyereko y'Umuco ,Kwerekana kwa Filime (Film Screening).Ibitaramo by'Abahanzi.Guhura no Guhanahana Ubumenyi hagati y'abakora mu rwego rw'ubuhanzi

Ibikorwa by'imurikabikorwa bizatangira ku manywa, naho ibirori nyamukuru byo gutanga ibihembo bitangire saa Kumi n'Ebyiri z'umugoroba.

Komite itegura Agaciro Fashion Gala & Entertainment Awards iramenyesha abakandida bose n'abakunzi babo amabwiriza yemewe yo gutora muri iri rushanwa aho Kugira ngo umukandida ahabwe Igikombe (Trophy), agomba kuba yarabonye nibura amajwi 1,000.,Umukandida uzagira amajwi menshi mu cyiciro cye ni we uzatangazwa nk'uwatsinze.

Nkuko  twabibwiwe  n’abari gutegura  icyo gikorwa abazaba bagize amajwi menshi  nibo  bazahembwa ndetse n’Icyemezo cy’ishimwe ,Mu gihe abazaba baritabiriye bose  bazahabwa icyemezo cy’ishimwe gusa

Yakomeje avuga ko  mu rwego rwo kurushaho kongera ihangana n'ishyaka mu bakandida, uzaba yaragize amajwi menshi kurusha abandi batsinze bose mu irushanwa ryose azahabwa Agaciro Grand Prize ingana na 1,000,000 Frw.

Abakandida bose barasabwa gukomeza ibikorwa byo kwiyamamaza no gushishikariza abakunzi babo gutora kugira ngo bongere amahirwe yo gutsinda.

Iki gikorwa cy’gaciro Fashion Gala & Entertainment Awards – Edition 2 cyatewe inkunga n’ibigo bitandukanye hano  muri  Kigali  nka Vexta Ltd,Nzissa Global Media GmbH,Truth Media.IBIGWI International Studio,Ebroz Studio

Abategura ibi birori bakomeje kwakira abandi baterankunga, abafatanyabikorwa n'abashoramari bifuza gushyigikira iterambere ry'ubuhanzi n'imyidagaduro mu Rwanda.

Mu gihe imyiteguro igeze kure, Agaciro Fashion Gala & Entertainment Awards 2026 ikomeje kwiyerekana nk'imwe muri gahunda zikomeye zizahuza impano, imyidagaduro, ubucuruzi n'ubukangurambaga bwubaka sosiyete nziza.

Ni ibirori bitegerejwe kuzatanga urubuga rwo kugaragaza impano, guhemba indashyikirwa no gukomeza guteza imbere uruganda rw'imyidagaduro n'imideri mu Rwanda.

Biteganyijwe ko  ibirori bya Agaciro Fashion Gala & Entertainment Awards – Edition 2 bizaba tariki 19 Nyakanga 2026 ariko aho bizabera hakaba hazamenyekana  mu minsi  iri imbere

 

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments