• Imyidagaduro / IBITARAMO

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 Kamena 2026 mu karere ka Huye niho hatangiriye ibitaramo bya MTN Iwacu na Muzika Festival 2026 .

Ibyo bitaramo bigeye kubera kuri stade  ya Kaminuza nkuru y’U Rwanda byitabiriwe n’abaturage benshi bo mu mujyi wa Huye .

Guhera kw’isaha ya saa tanu imihanda yose yo mu karere  ka  Huye yari yuzuye imbaga y’ abantu  baganaga kuri Stade ya Kaminuza ari benshi ubona bafite amashyushyu  yo  gususurutswa n’abahanzi bakunda .

Kw’isaha ya saa saba umushyushyarugamba yari ageze ku rubyiniro aho yatangiye gususurutsa abantu .

Ahagana kw’isaha ya Saa cyenda n’Igice  nibwo umushyushyarugamba yahamagaye umuhanzi Polyvalent ukorera  umuziki we mu karere ka Huye , yakiriwe neza n’abafana be b’I Huye  maze mu njyana  ya Kinyatrap yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze nka you ,Amayeri ,Ni zindi nyinshi .

I saa Kumi nibwo Mc Buryohe na Bianca Baby  bageze ku rubyiniro  bageze ku rubyiniro maze batangira bashimira abafatanyabikorwa ba MTN Iwacu na Muzika Festival 2026 , maze bakomeza gususurutsa ibihumbi by’abaturage b'I Huye .








Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments