Abakorerabushake b’Umuryango utabara imbabare wa Croix-Rouge bashyinguye umwana w’amezi atandatu wari impfubyi, wapfuye azize icyorezo cya Ebola, mu muhango wakozwe hubahirizwa amabwiriza akomeye yo kwirinda ikwirakwira ry’iyo ndwara mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo
Uyu muhango wabereye mu mujyi wa Bunia
ku wa Gatanu, mu gihe abashinzwe ubuzima bakomeje gutangaza impungenge ko
icyorezo cya Ebola gikomeje gukwirakwira mu Ntara ya Ituri, ukwezi kumwe nyuma
y’uko gitangajwe ku mugaragaro.
Amashusho
yafashwe agaragaza abagize amakipe ya Croix-Rouge basukura imodoka
zifashishijwe mu gutwara umurambo, bambara imyenda yabugenewe yo kwirinda
ubwandu ndetse banategura isanduku y’umwana mbere yo kumujyana gushyingura.
Nyuma bagaragaye bashyingura uwo mwana hakurikijwe amabwiriza akomeye yo
gukumira ubwandu.
Alain
Salama, umwe mu bakorerabushake bashinzwe isuku muri Croix-Rouge, yavuze ko
buri gihe iyo bagiye gushyingura umuntu wishwe na Ebola baba bahura n’ibyago
byinshi byo kwandura.
Yagize
ati: “Iyo itsinda rigiye gukora umuhango wo gushyingura mu buryo bwizewe kandi
bwubashye, rihura n’ubwandu bwinshi. Iyo bagarutse hano ku cyicaro, inshingano
zanjye ni ugusukura neza imodoka yatwaye umurambo ndetse n’abagize itsinda
bose.”
Umuyobozi
ushinzwe itumanaho muri Croix-Rouge, Alex Rock, yavuze ko urupfu rw’uyu mwana
rugaragaza ingaruka zikomeye ziterwa no gutinda gutahura abanduye ndetse no
gukwirakwira kw’icyorezo mu baturage.
Yagize
ati: “Ntawakwirengagiza ibintu nk’ibi. Ni uruhinja rwari rufite ubuzima bwose
imbere yarwo, ariko ruburizwamo n’indwara.”
Yakomeje
ashimangira ko gutahura abanduye hakiri kare ari ingenzi cyane kugira ngo
bashyirwe mu kato no guhagarika ikwirakwira ry’icyorezo.
Ati:
“Iyo izi ngamba ziza gufatwa hakiri kare, birashoboka ko uyu mwana dushyingura
uyu munsi atari kwandura.”
Alex
Rock yongeyeho ko icyorezo cya Ebola kigihangayikishije cyane kuko kigikomeje
kwibasira imiryango myinshi, asaba abaturage kujya bihutira kujya kwa muganga
bakimara kubona ibimenyetso bya mbere by’indwara.
Yagize
ati: “Iyi ndwara ntirimo gusubira inyuma. Iracyari mu baturage kandi ikomeje
kugira ingaruka zikomeye ku miryango. Abantu bagomba kujya bihutira kujya
kwivuriza ku bigo byemewe bakibona ibimenyetso bya mbere.”
Repubulika
iharanira Demokarasi ya
Congo yatangaje iki cyorezo ku wa 15 Gicurasi 2026 nyuma y’uko
ibizamini byo muri laboratwari byemeje ko virusi yo mu bwoko bwa Bundibugyo ari
yo yagaragaye. Nyuma icyorezo cyaje no gukwira muri Uganda, bituma Ishami ry’umuryango
w’abibumbye ryita ku buzima (WHO) ritangaza Ebola nk’icyorezo
gihangayikishije Isi ku wa 17 Gicurasi 2026.
Iki ni icyorezo cya 17 cya Ebola kibaye muri RDC kuva iyi virusi
yaboneka bwa mbere mu mwaka wa 1976.