• Amakuru / MU-RWANDA


Mu Karere ka Ngoma, mu Murenge wa Gashanda, habaye inkuru itangaje ubwo umukobwa wari uteganyijwe gukora ubukwe yabengwaga habura amasaha make ngo asezerane n’umusore bari bamaze igihe bakundana, nyuma yo kuvumburwa ko yari yarabeshye ibimwerekeyeho.

Uwo mukobwa wo mu Kagari ka Mutsindo yari afite ubukwe kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Kamena 2026, aho yari agiye gusezerana mu Murenge wa Kazo n’umusore wo mu Kagari ka Birenga. Bombi bari bamaze kumenyesha imiryango, inshuti ndetse n’abaturanyi, ndetse imyiteguro yari yararangiye ku buryo n’inkwano yari yaramaze gutangwa.

Amakuru avuga ko ikibazo cyatangiye ubwo umusore yamenyaga ko umukobwa yamubeshye ko yarangije kaminuza kandi afite akazi, nyamara bigaragara ko yiga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa gatatu (icyiciro rusange). Byongeye kandi, ngo yanasanze afite umwana w’imyaka ine, ibintu atari yarigeze amubwira.

Nyuma yo kumenya ibyo byose, umusore yahise afata icyemezo cyo guhagarika ubukwe. Ibi byaje gutungura benshi bari bamaze gutegura ibirori, harimo n’abakodesheje imyambaro ndetse n’abandi bari bamaze kugura ibikoresho by’ubukwe.

Umwe mu baturage yagize ati: “Yamubeshye ko ari inkumi kandi yarabyaye, anamubeshya ko yarangije kaminuza. Ibi byatumye ubukwe buhagarara ku munota wa nyuma.”

Undi wari mu bari biteguye ubukwe yavuze ko imyiteguro yari igeze kure, harimo gukodesha imyambaro n’ibindi byose byari byarateguwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashanda, Ngenda Mathias, yavuze ko uwo mukobwa yaje kuboneka nyuma y’igihe gito, ari muzima, akaba ari gukurikiranwa n’inzego z’ibanze.

Yagize ati:"Kuba ari muzima ni byo twishimira na ho kuba yabenzwe nta kintu twabivugaho kuko ntabwo turaganira na bo, gusa ni ibisanzwe agomba kwiyakira."

Abaturage bo muri ako gace bavuga ko iki kibazo cyabaye isomo rikomeye ku bantu bashaka kubana, bakibutswa ko ukuri ari ingenzi mu mibanire, cyane cyane mu rugendo rwo gushyingiranwa.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments