Polisi ya Tanzania yatangaje ko yafashe abantu bakekwaho kugira uruhare mu mugambi wo guteza imyigaragambyo itemewe n’amategeko no gukora ibikorwa by’urugomo, birimo no kugaba ibitero ku bayobozi ba guverinoma.

Ibi byatangajwe ku Cyumweru tariki ya 5 Nyakanga 2026 n’Umuvugizi wa Polisi ya Tanzania, David Misime, ubwo yavuganaga n’abanyamakuru mu Mujyi wa Dar es Salaam, ahazwi nka Sabasaba, mu Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’Ubucuruzi.

Polisi yavuze ko umutekano w’igihugu ukomeje kuba wizewe, ndetse ko inzego zishinzwe umutekano zikomeje gukurikirana abantu bake bakekwaho gushaka guhungabanya ituze rusange.

Misime yavuze ko nubwo hari bake bakekwaho gutegura imyigaragambyo itemewe n’amategeko no gukoresha imbuga nkoranyambaga bashishikariza urubyiruko gukora ibikorwa by’urugomo, inzego z’umutekano ziri maso.

Yagize ati: “Turizeza Abanya-Tanzania ko umutekano w’igihugu uhagaze neza. Inzego z’umutekano ziri gukurikirana neza ibikorwa byose bishobora guhungabanya amahoro n’umutekano.”

Polisi ivuga ko iperereza ryagaragaje ko hari abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga n’amatsinda yo kuri internet mu gukwirakwiza ibitekerezo bishishikariza urugomo.

Bamwe mu bakekwaho ibyo bikorwa bashinjwa kugerageza kugaba ibitero ku bayobozi ba guverinoma, gusenya no kwangiza imitungo ya leta n’iy’abantu ku giti cyabo, gutwika amashuri, ndetse no kugaba ibitero ku nzego z’umutekano hagamijwe kubambura intwaro.

Polisi yemeje ko bamwe mu bakekwaho ibyo bikorwa bamaze gutabwa muri yombi kugira ngo bakorweho iperereza, nubwo itatangaje umubare wabo.

Misime yasabye abaturage gukomeza imirimo yabo ya buri munsi nta bwoba, anabasaba gutanga amakuru ashobora gufasha gukumira ibyaha.

Yasoje avuga ko Polisi yiyemeje kurinda abaturage no gukomeza kubungabunga amahoro n’umutekano muri Tanzania.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments