Abitabiriye igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival 2026 cyabereye mu Karere ka Muhanga ntibasoje bishimiye umuziki gusa, ahubwo banabonye umwanya wo kwegera MTN Rwanda, basobanurirwa serivisi zitandukanye ndetse bahabwa amahirwe yo kuzikoresha no kuzigerageza.
Mu gice cyabugenewe na MTN Rwanda, abaturage n'abakunzi b'umuziki basobanuriwe serivisi zirimo iz'itumanaho n'iz'imari zikorerwa kuri telefoni nka Mobilemoney .Internet ndetse banahabwa ibisubizo ku bibazo bibaza ndetse bamwe bafashwa gukemura ibibazo bari bafite bijyanye na serivisi z'ikigo.
Abitabiriye iki gitaramo bagaragaje ko bishimiye kuba igitaramo kidatanga imyidagaduro gusa, ahubwo kikabafasha no kumenya serivisi zibafitiye akamaro mu buzima bwa buri munsi nkiza MTN Rwanda .
Nyuma y'uko Muhanga yakiriye iki gitaramo mu buryo bwagenze neza, ubu amaso yose yerekeye i Karongi, aho hategerejwe igitaramo gikurikira cya MTN Iwacu Muzika Festival 2026.
Abategura iki gikorwa batangaje ko abazakitabira bazahabwa amahirwe yo gusobanurirwa serivisi za MTN Rwanda, ndetse hakaba hari n'ibindi byinshi byateguriwe abazaza ari benshi.
Abatuye Karongi n'abo mu turere duturanye basabwe kuzitabira ari benshi kugira ngo badacikanwa n'ibyishimo, umuziki ndetse n'amahirwe atandukanye azaba ategereje abazitabira. MTN Iwacu Muzika2026