• Imyidagaduro / ABAHANZI

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump  yongeye gutakagiza umuraperikazi Nicki Minaj ko ari “mwiza cyane” mu muhango wabereye muri White House, amagambo yahise akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye.

Aya magambo Trump yayavuze ku wa Mbere, ubwo yakiraga abatumirwa mu birori bya saa sita byabereye mu busitani bwa Rose Garden muri White House.

Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye uwo muhango, Trump yabanje gushima Nicki Minaj nk'umwe mu bantu b'inshuti ze ndetse anavuga ko ari umuntu wubashywe kandi ufite impano idasanzwe.

Yagize ati: "Dufite kandi umugore wubahwa kandi mwiza cyane. Ni inshuti nziza, umuntu udasanzwe, umugore wubahwa na buri wese kandi afite impano nyayo. Nimwakire Nicki Minaj."

Ayo magambo yakurikiwe n'amashyi y'abari bitabiriye uwo muhango, mu gihe amashusho yayo yahise atangira gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bayafata nk'ishimwe risanzwe, abandi bavuga ko ashobora gutuma havuka impaka kubera uburyo Perezida wa Amerika yamugaragaje.

Nyuma y'ibirori, Nicki Minaj yagaragaje ko yishimiye ayo magambo ndetse no kwitabira uwo muhango, ashyira amafoto ku rubuga X.

Yaherekeje ayo mafoto ubutumwa bugira buti: " bisobanuye ngo, "WhiteHouseBarbie ari kumwe na Perezida akunda kurusha abandi bose."

Ni ubutumwa bwashimangiye ko uyu muhanzikazi akomeje gushyigikira Trump ku mugaragaro, ibintu byagiye bigarukwaho inshuro nyinshi mu myaka ishize.

Mu mezi make ashize, Nicki Minaj yagaragaye ari kumwe na Trump mu nama yabereye i Washington, aho yavuze ko ashobora kuba ari we "mufana wa mbere" wa Perezida wa Amerika.

Icyo gihe yavuze ko adahangayikishwa n'abanenga uburyo amushyigikira cyangwa ibitekerezo biba bimuvugwaho ku mbuga nkoranyambaga, ashimangira ko afite uburenganzira bwo gushyigikira uwo ashaka.

Trump akunze gukoresha ibirori nk'ibi mu kwakira abantu batandukanye barimo abanyapolitiki, abacuruzi ndetse n'ibyamamare, aho amagambo avugirwamo akenshi aba intandaro y'ibiganiro bikomeye mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments