Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, tariki ya 09 Nyakanga 2026, Isoko rikuru rya Ngozi riherereye mu Ntara ya Ngozi mu majyaruguru y’u Burundi ryibasiwe n’inkongi ikomeye y’umuriro, ibintu byateje igihunga mu bacuruzi n’abaturage bageragezaga gutabara ibicuruzwa byabo.
Amakuru aturuka aho byabereye avuga ko umuriro watangiye ahagana Saa mbiri z’ijoro (20:00), ukwira vuba mu bice bitandukanye by’isoko bitewe n’ubwinshi bw’ibicuruzwa byaka byoroshye ndetse n’imiterere y’inyubako zegeranye.
Nyuma y’iminota igera kuri 30 umuriro utangiye, imodoka nto ishinzwe kuzimya inkongi yageze aho byabereye. Gusa ntiyabashije kuwuzimya kuko amazi yari ifite yashize mu gihe gito, bituma umuriro urushaho gukwira.
Umuturage wari uri aho yabwiye itangazamakuru ati:"Byarangiye. Umuriro uragenda urushaho gukomera. Batubwiye ko izindi modoka zizimya inkongi ziri i Gitega. Ibi turi kubona birababaje cyane."
Mu gihe aya makuru yatangazwaga, umuriro wari ugikomeje kwaka, mu gihe abacuruzi n’abaturage bageragezaga kurokora ibyo bashoboye, abandi barebera kure ibicuruzwa byabo bishya.
Kugeza ubu, icyateye iyo nkongi ntikiratangazwa n’inzego zibishinzwe. Nta mubare w’abakomerekeye muri iyi nkongi cyangwa agaciro k’ibyangiritse wari watangazwa.
Iyi nkongi yongeye gukurura impaka ku bushobozi bwo gutabara bw’inzego zishinzwe kuzimya inkongi, cyane cyane mu mijyi yo hanze y’umurwa mukuru, aho usanga imodoka n’ibikoresho byo kuzimya umuriro bidahagije cyangwa biri kure y’aho bikenewe.
Abaturage bakomeje gusaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi, ndetse hakanashyirwaho ingamba zihamye zo kurinda ko amasoko akomeza kwibasirwa n’inkongi z’umuriro ziteza igihombo gikomeye ku bacuruzi no ku bukungu bw’Igihugu.
Like This Post? Related Posts