Banki Nkuru
y'u Rwanda (BNR) yatangaje ko eKash ari uburyo bw'igihugu bwo gukora no
kohereza amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga, bugamije gutuma ubwishyu
bukorwa vuba, mu mutekano kandi ku giciro gito hagati y'ibigo by'imari byemewe.
BNR yavuze
ko guhera ku wa 14 Nyakanga 2026, amabanki n'ibigo bitanga serivisi
z'amafaranga kuri telefoni (Mobile Money) bizatangira gukoresha eKash mu
kohereza amafaranga hagati yabyo.
Ibi
bizafasha abakiliya kohereza no kwakira amafaranga hagati ya konti za banki na
Mobile Money, harimo kohereza amafaranga kuva kuri banki ujya kuri Mobile Money
cyangwa ubivanye kuri Mobile Money ubijyana kuri banki.
Abakiliya
bazakomeza gukoresha konti na Mobile Money basanzwe bafite, ariko ibikorwa
byabo bizajya binyura muri eKash. Igikorwa kimwe kizajya cyemererwa amafaranga
atarenze miliyoni 10 Frw.
BNR yavuze
kandi ko amafaranga menshi umukiliya ashobora kwishyuzwa ku kohereza amafaranga
hagati y'abantu (Person-to-Person) binyuze muri eKash atagomba kurenga Frw 20
kuri buri gikorwa. Icyakora, ibigo by'imari bishobora no guhitamo kwishyuza
make cyangwa ntibyishyuze na gato.
Banki Nkuru
y'u Rwanda ivuga ko eKash izafasha abaturage benshi kugera kuri serivisi
z'imari byoroshye, ikongerera igihugu uburyo bwizewe kandi bugezweho bwo
kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga. Abaturage basabwe kwegera ibigo
by'imari bakorana nabyo cyangwa BNR niba bakeneye ibisobanuro birambuye.