Umuherwe w’Umunyamerika, Bill Gates uri mu ruzinduko mu Rwanda, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, ashima uburyo u Rwanda rwongeye kwiyubaka nyuma y’ibihe bikomeye rwanyuzemo.
Bill Gates
ari mu Rwanda mu ruzinduko rugamije kureba intambwe rwateye mu bikorwa byo
guteza imbere ubuzima no mu zindi nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi.
Muri uru
ruzinduko Bill Gates yasuye Urwibutso rwa Jeniside rwa Kigali yunamira
inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse anasobanurirwa
amateka yagejeje igihugu kuri ayo mahano n’urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge
rwakurikiyeho.
Yasobanuriwe
ingaruka Jenoside yakorwe Abatutsi yagize ku gihugu ndetse n’ubu ibisigisigi
byayo bikaba bikigaragara kugeza, ndetse anagaragarizwa urugendo rw’imyaka 32
ishize u Rwanda ruri kongera kwiyubaka.
Nyuma yo
gusura uru rwibutso, Gates yanditse ubutumwa mu gitabo cy’abashyitsi agaragaza
ko yashimishijwe n’uko u Rwanda rwabashije kwiyubaka nyuma ya Jenoside, ndetse
ashimangira akamaro ko gukomeza kuzirikana abazize aya mahano.
Yagize ati:
“Biratangaje cyane kubona uburyo u Rwanda rwabashije kwiyubaka nyuma ya
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi rukaba ruri kubaka igihugu gikomeye.
Uru rwibutso ni ingenzi cyane mu gukomeza kuzirikana no kubungabunga amateka
y’abazize Jenoside.”
Bill Gates
yageze mu Rwanda ku wa 19 Nyakanga 2026 mu ruzinduko rugamije kureba intambwe
igihugu kimaze gutera mu nzego z’ubuzima, ubuhinzi n’ikoranabuhanga rifasha
gutanga serivisi za Leta.
Biteganyijwe
kandi ko azagirana ibiganiro n’abayobozi bakuru b’igihugu ndetse agasura
imishinga itandukanye ishyigikiwe na Gates Foundation, by’umwihariko iyibanda
ku guteza imbere ubuzima bw’abaturage, kongera umusaruro w’ubuhinzi no guteza
imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu gutanga serivisi.
Ubwo
yatangazaga ko aje mu Rwanda, Bill Gates yavuze ko mu myaka 25 ishize u Rwanda
rwageze ku mpinduka zikomeye mu rwego rw’ubuzima, ashimangira ko rwerekanye ko
bishoboka kugera ku musaruro ushimishije iyo ubuyobozi budashora imari mu
ikoranabuhanga ry’ubuvuzi gusa, ahubwo bukita no ku kurigeza ku baturage
barikeneye kurusha abandi.
Bill Gates
yashinze Umuryango wa Gates Foundation gifasha abatishoboye aho umaze imyaka
irenga 20 umaze ukorana n’u Rwanda ndetse n’ibindi bihugu bya Afurika mu
gushyigikira gahunda zigamije guteza imbere ubuzima bw’abaturage.
Like This Post? Related Posts