Urukiko rw’i
Yeruzalemu rwahagaritse by’agateganyo gahunda yo kwimurira ingona kuri Gereza
ya Ketziot, bityo rutambamira umugambi wa Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu,
Itamar Ben Gvir, wo kuzishyira mu mwobo uzengurutse iyo gereza.
Itamar
Ben Gvir yari yagaragaje ko ingona zakwifashishwa mu gucunga umutekano kugira
ngo abagororwa badatoroka.
Iki
cyemezo cyafashwe nyuma y’ikirego cyatanzwe n’umuryango uharanira imibereho
myiza y’inyamaswa, Let the Animals Live. Uwo muryango wasabye ko ingona zisubizwa
mu cyiciro cy’inyamaswa zirinzwe, uvuga ko Minisitiri w’Ibidukikije, Idit
Silman, yirengagije ibitekerezo by’abajyanama mu by’amategeko ndetse n’Ikigo
gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije na Pariki.
Mu
kwezi gushize, Silman yari yakuye ingona mu nyamaswa zirinzwe, azishyira mu
cyiciro cy’inyamaswa zororwa kandi zigenzurwa. Ibyo byari byafunguye inzira yo
kuzimurira mu mwobo uri gucukurwa hafi ya Gereza ya Ketziot.
Umucamanza
Avraham Rubin yavuze ko impungenge z’uko izo ngona zishobora kugirirwa nabi
zikwiye gusuzumwa. Yategetse ko nta ngona zigomba kwimurwa, gushakishwa cyangwa
gutegurirwa koherezwa kuri iyo gereza kugeza urukiko rufashe umwanzuro wa
nyuma. Silman, Ben Gvir n’Urwego rushinzwe Amagereza bahawe kugeza ku wa Gatatu
kugira ngo basubize ikirego.
Ikigo
gishinzwe Ibidukikije na Pariki cyavuze ko nta shingiro rya siyansi cyangwa
ry’umwuga rihari ku Isi ryemeza ko ingona zakoreshwa nk’igikoresho cy’umutekano
muri gereza.
Ibiro
bya Ben Gvir byemeje ko imirimo yo gucukura yatangiye, bivuga ko gahunda
yateguwe mu buryo burambuye, harimo kwita ku ngona n’aho zizajya ziruhukira.
Minisiteri y’Umutekano yageneye uyu mushinga miliyoni 21 z’Amasekeli, angana na
miliyoni 7 z’Amadolari.
Like This Post? Related Posts