Sosiyete itegura ibikorwa
by’imyidagaduro ya Intore Entertainment yatanze ubutumwa bwo gushimira abantu
n’ibigo byose byagize uruhare mu gutuma ibitaramo byo kwizihiza imyaka 20
Umuhanzi King James (Ruhumuriza James) amaze mu muziki bigenda neza, ivuga ko
byabaye amateka azahora yibukwa mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.
Mu butumwa yashyize ahagaragara nyuma
y’iyo weekend y’ibitaramo, Intore Entertainment yavuze ko ibyabaye byarenze
kuba igitaramo gisanzwe, ahubwo byabaye umwanya wo kwizihiza umuziki nyarwanda,
umuco, amateka n’urukundo abakunzi b’umuziki bakomeje kugaragariza King James
mu rugendo rwe rw’imyaka makumyabiri.
Intore Entertainment yashimiye
by’umwihariko Ruhumuriza James (King James) kuba yarabahisemo ngo bategure iki
gikorwa gikomeye.
Bagaragaje ko kuba baragize uruhare mu
gutegura ibirori byo kwizihiza imyaka 20 y’uyu muhanzi ari icyubahiro gikomeye,
banamwifuriza gukomeza kugera ku bindi bikorwa by’indashyikirwa mu rugendo rwe
rwa muzika.
Ubuyobozi bwa Intore Entertainment
bwagaragaje ko intsinzi y’ibi bitaramo itari kugerwaho hatabayeho ubufatanye
bw’abaterankunga n’ibigo byashyigikiye uwo mushinga.
Bwashimiye ibigo n’abafatanyabikorwa
batandukanye birimo Primus, Bank of Kigali (BK), BK Arena, Tenga Promo, eKash
by RSwitch, SAR Motors, Mövenpick Kigali, Greenride Africa, Rwanda TV, Kigali
Channel 2, Gogo Decor, Rwanda Events Group, 63 Creatives, Dric Entertainment
n’abandi bagize uruhare mu gutuma iki gikorwa kigenda neza.
Bwavuze ko inkunga yabo yagaragaje icyizere
bafitiye iterambere ry’inganda z’umuco n’imyidagaduro mu Rwanda.
Intore Entertainment kandi yanashimiye abahanzi batandukanye bitabiriye
ibi bitaramo, aba-DJ ndetse n’abayoboye gahunda (MCs), ivuga ko impano zabo,
imbaraga n’ubwitange byatumye urubyiniro rurushaho gususurutsa abakunzi
b’umuziki.
Yavuze ko buri wese watanze umusanzu
we yagize uruhare mu gukora igitaramo cyasigiye benshi amateka n’ibihe byiza.
Mu butumwa bwayo, Intore Entertainment
yashimangiye ko abakunzi ba King James n’umuziki nyarwanda ari bo batumye ibyo
bitaramo bigira igisobanuro cyihariye.
Yagize iti, urukundo rwabo, amajwi
yabo, kubyina no gushyigikira umuhanzi kuva igitaramo gitangiye kugeza kirangiye
ni byo byatanze ishusho nyayo y’ibyo kwizihiza imyaka 20 ya King James byari
bivuze.
Bagaragaje ko ari bwo buryo bwongeye
kwerekana ko ibitaramo bya Live bikomeje kugira umwanya ukomeye mu guhuza
abahanzi n’abakunzi babo.
Intore Entertainment ntiyibagiwe
gushimira abakozi bayo bose bakoze inyuma y’amarido kugira ngo iki gikorwa
kigende neza.
Yavuze ko ubwitange, guhanga udushya,
kwihangana no gukora amasaha menshi ari byo byatumye inzozi zo gutegura
igitaramo cy’amateka zigerwaho.
Yashimangiye ko iyo ntsinzi ari
iy’umuryango wose wa Intore Entertainment ndetse n’abafatanyabikorwa babo.
Mu gusoza ubutumwa bwayo, Intore
Entertainment yavuze ko kwizihiza imyaka 20 ya King James bitari igitaramo
gusa, ahubwo byabaye umunsi wo kwizihiza umuziki nyarwanda, umuco, amateka
y’urugendo rw’umuhanzi ndetse n’abantu bose bagize uruhare mu kurwubaka.
Yashimiye buri wese witabiriye ibi
bitaramo, abakomeje kubagirira icyizere ndetse n’abagize uruhare mu gukora
amateka, yemeza ko bazakomeza gutegura ibindi bikorwa bikomeye bizasigira
Abanyarwanda n’abakunzi b’umuziki ibihe bitazibagirana.
Intore Entertainment yasoje ivuga ko
iyi ntsinzi ari intangiriro y’izindi gahunda zikomeye zigamije guteza imbere
imyidagaduro yo ku rwego mpuzamahanga mu Rwanda no gukomeza gushyigikira impano
z’abahanzi nyarwanda.
Like This Post? Related Posts