Minisitiri
w'Intebe wa Repubulika y'u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, kuri uyu mugoroba
yakiriye Nyakubahwa Belén Calvo Uyarra, wari Uhagarariye Umuryango w'Ubumwe
bw'u Burayi (EU) mu Rwanda, mu ruzinduko rwo kumusezeraho nyuma yo gusoza manda
ye ya dipolomasi.
Uru
ruzinduko rwabereye ku Biro bya Minisitiri w'Intebe, rukaba rwari rugamije
gusezeranaho no kuganira ku mubano usanzwe uhuza u Rwanda n'Umuryango w'Ubumwe
bw'u Burayi, ndetse n'uko wakomeza kurushaho gutezwa imbere.
Mu butumwa
bwashyizwe ahagaragara n'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe, byagaragaje ko impande
zombi zaganiriye ku bufatanye bumaze imyaka myinshi hagati y'u Rwanda na EU,
bwagize uruhare mu gushyigikira gahunda zitandukanye z'iterambere zirimo
uburezi, ubuzima, ubucuruzi, ibikorwa remezo, kurengera ibidukikije no guteza
imbere imibereho myiza y'abaturage.
Minisitiri
w'Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yashimiye Ambasaderi Belén Calvo Uyarra ku kazi
yakoze mu gihe yari amaze ahagarariye Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi mu Rwanda,
avuga ko yagize uruhare mu gukomeza gutsura umubano n'ubufatanye hagati
y'impande zombi.
Yagaragaje
ko u Rwanda ruha agaciro ubufatanye n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi,
ashimangira ko bwakomeje gutanga umusaruro mu nzego zitandukanye zifatiye
runini iterambere ry'igihugu n'imibereho myiza y'abaturage.
Ku ruhande
rwe, Ambasaderi Belén Calvo Uyarra yashimiye Guverinoma y'u Rwanda ku
mikoranire myiza n'ubufasha yahawe mu gihe cyose yamaze akorera mu Rwanda.
Yavuze ko
yishimiye iterambere igihugu kimaze kugeraho mu nzego zitandukanye ndetse
agaragaza icyizere ko umubano hagati y'u Rwanda n'Umuryango w'Ubumwe bw'u
Burayi uzakomeza kurushaho gukomera no mu myaka iri imbere.
Ambasaderi
Belén Calvo Uyarra asoje inshingano ze mu Rwanda nyuma y'igihe yari ahagarariye
EU, asize umubano hagati y'impande zombi ukomeje gushingira ku bufatanye mu
nzego zitandukanye zirimo iterambere ry'ubukungu, ubuhinzi, ubuzima, uburezi,
guteza imbere urwego rw'abikorera no guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire
y'ikirere.
Uruzinduko
rwo gusezeraho nk'uru rusanzwe rukorwa n'abadipolomate barangije manda zabo,
rukaba umwanya wo gushimangira umubano n'ubufatanye bwaranze igihe cyose
bakoreye mu gihugu cyabakiriye.
U Rwanda
n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi bikomeje kugaragaza ubushake bwo gukomeza
gukorana mu rwego rwo gushyigikira gahunda z'iterambere rirambye no guteza
imbere inyungu z'impande zombi.
Like This Post? Related Posts